Cricket: Ikipe y’u Rwanda irakina na Pakistan mu mikino y’igikombe cy’Isi

Taliki 15-01-2023
Itsinda B
Pakistan-Rwanda (Senwes Park-10h00)
England-Zimbabwe (Senwes Park-13h45)
Itsinda C
West Indies-Ireland (Absa Puk Oval-10h00)
New Zealand-Indonesia (Absa Puk Oval-13h45)
Imikino y’umunsi wa mbere
Itsinda A
Australia 130-132 Bangladesh
Sri Lanka 100-96 USA
Itsinda D
UAE 100-99 Scotland
South Africa 166 -170 India
Kuri iki Cyumweru taliki 15 Mutarama 2023 ni bwo hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023”, imikino irimo kubera muri Afurika y’Epfo.
Imikino iteganyijwe ni iyo mu itsinda B rigizwe n’u Rwanda, u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe ndetse n’itsinda C rigizwe na Indonesia, Ireland, New Zealand na West Indies.
Mu itsinda B, ikipe y’u Rwanda irakina na Pakistan (10h00) naho ikipe ya England ikine na Zimbabwe (13h45).Imikino irabera ku kibuga cya Senwes Park mu mujyi wa Potchefstroom
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ikipe y’u Rwanda yageze muri Afurika y’Epfo taliki 01 Mutarama 2023 aho yakoze imyitozo mu rwego rwo kumenyera ikirere ndetse inakina imikino 3 ya gicuti aho yatsinzemo 2 itsindwa umwe.
Iyi kipe y’u Rwanda yatsinze Indonesia na Ireland itsindwa na New Zealand.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele mbere yo gukina na Pakistani yatangaje ko bameze neza kandi biteguye guhangana bakabona intsinzi kuko bafite intego yo kuva mu itsinda bagakomeza mu kindi cyiciro kandi bibasaba gutsinda nibura umukino umwe.

Yakomeje avuga ko imikino ya gicuti bakinnye yabafashije cyane kuko yabatinyuye bakaba bifitiye icyizere ko bagomba gutsinda.
Umutoza wungirije w’ikipe y’u Rwanda, Bugingo Kenneth Bryson na we yashimangiye ko iyi mikino ya gicuti yatumye abakinnyi bigirira icyizere kuko harimo n’iyo batsinze n’ubwo yari amakipe batari kumwe mu itsinda. Akomeza avuga ko kugeza ubu abakinnyi bose bameze neza igisigaye ari ukwitwara neza.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Musaale Stephen yatangaje ko ikipe y’u Rwanda imeze neza kandi yiteguye guhesha ishema igihugu.
Indi mikino ibiri iteganyijwe ni iyo mu itsinda C aho ikipe ya West Indies ikina na Ireland (10h00) naho New Zealand ikine na Indonesia (13h45). Iyi mikino irabera ku kibuga cya Absa Puk Oval mu mujyi wa Potchefstroom.
Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze
Ku wa Gatandatu taliki 14 Mutarama 2023 ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa mbere aho mu itsinda A ikipe ya Bangladesh yatsinze Australia, Sri Lanka itsinda USA.


Mu itsinda D, ikipe ya UAE yatsinze Scotland naho ikipe y’u Buhinde itsinda South Africa. Iyi mikino yose yabereye Willowmoore Park na Willowmoore Park B mu mujyi wa Benoni.

