Cricket: Harimo kubakwa ikibuga gishya i Gahanga

Cricket: Harimo kubakwa ikibuga gishya i Gahanga

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”  butangaza ko ku bufatanye  na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” i Gahanga  ahasanzwe hari ikibuga mpuzamahanga harimo kubakwa ikindi gishya.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel atangaza ko iki kibuga cyatangiye kubakwa ndetse ko kizarangira mu minsi ya vuba kuko kizakoreshwa mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “CHOGM” kuva taliki 20 kugeza 26 Kamena 2022.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel

Akomeza avuga ko imirimo irimo kwihutishwa ku buryo kizaba  cyarangiye nubwo kitazaba kiri ku rwego nk’urw’ikibuga gisanzwe.

Byiringiro avuga ko iki kibuga kizashyirwamo ubwatsi bwari muri Sitade Amahoro  ndetse n’amatara kuko iyi Sitade ubu irimo kuvugururwa. Ibikorwa byose bikaba bizarangira bitwaye miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Agaruka kuri ibi bikorwa, yasobanuye  ko bifuza kugira u Rwanda igicumbi cy’umukino wa Cricket muri aka Karere   kandi ko uko ibibuga bigenda biboneka bituma umukino uzamuka n’abakinnyi bakazamura urwego rwabo.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibibuga bibiri bishobora kwakira imikino mpuzamahanga birimo ikibuga cya Gahanga ndetse n’icyo muri IPRC Kigali ku Kicukiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42