Cassa Mbungo yatandukanye na As Kigali

Cassa Mbungo yatandukanye na As Kigali

Cassa Mbungo André wari umutoza Mukuru wa As Kigali yatandukanye nayo ku bwumvikane bw’impande zombi nyuma yo gusesa amasezerano bari bafitanye kubera ikibazo cy’amikiro iyi kipe  imaranye iminsi.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Kane Tariki 30 Ugushyingo 2023, nyuma yaho kuri uyu wa Gatatu uyu mutoza yandikiye iyi kipe ayisaba gusesa amasezerano bari bafitanye.

iyi kipe ifite ikibazo cy’amikoro make kugeza aho abakinnyi bamaze amezi abiri badahembwa.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye muri iki gitondo ni uko abakinnyi b’iyi kipe hanze gukora imyitozo kubera ko bamaze amezi babiri nta mushahara bahabwa.

Cassa Mbungo Andre yageze muri AS Kigali muri Mata 2022, afasha iyi kipe gutwara igikombe cy’amahoro uwo mwaka, cyari icya kabiri yari ayihesheje.

Mugihe iyi kipe itarabona umutoza mushya yahawe Mbarushimana Shabban wari umutoza wungirije.

Kugeza ku munsi wa 11 wa shampiyona As Kigali iri ku mwanya wa 13 n’amanota 10 gusa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47