Cardi B yinubiye ibimwandikwaho bikurura imvururu n’impaka

Cardi B yinubiye ibimwandikwaho bikurura imvururu n’impaka

Umuraperikazi w’Umunyamerika Cardi, yibaza impamvu imvururu n’impaka bihora bimukurikirana kandi mu buzima bwe atabikunda.

Uyu muraperi, avuze ibi nyuma y’uko atangaje ko atwitiye umukunzi we Stefon Diggs uzwi nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika ibyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru muri rusange bibaza ukuntu uyu muhanzikazi yatwitira undi mugabo akiri mu manza zo gusaba gatanya n’uwahoze ari umugabo we Offset.

Ubwo yaganiraga na CBS tv Card B, yabajijwe uko yakira ibihuha bimaze iminsi bimuvugwaho, asubiza ko bihora bimutungura kuko ubusanzwe adakunda ibihuha cyangwa gukurura ibinyoma ngo ukunde uvugwe ariko atazi impamvu byanga bikamukururukaho.

Yagize ati: “Natekerezaga ko ntari umuntu wateza impaka. Niga mu mashuri yisumbuye, banyanditse mu gitabo cy’ikigo nk’umuntu uteza impaka nyinshi kurusha abandi. byarantunguranye. Muri kamere yanjye sinkunda kujya impaka kandi sinkunda n’amahane, ahubwo byo birizana. Hari igihe ibintu bimwe bikurikirana abantu runaka.”

Iyo uhagaze ku ijambo ryawe nka njye, kandi udakunda no kuvuga cyane hari ubwo ubera abantu imbogamizi ku bintu bimwe na bimwe.

Bigatuma abantu bakuvugaho ibyo bishakiye. Ariko sinkunda imikino n’ibihuha kuko binshyira ku gitutu.”

Cardi B avuze ibi nyuma y’uko yaherukaga gutangaza ko yiteguye kurushinga na Stefon Diggs, nyuma yaho urushako rwe na Offset runaniranye buri wese agahitamo kunyura inzira ye.

Cardi B afitanye abana batatu na Offset babanaga nk’umugabo n’umugore. Muri abo harimo Kulture w’imyaka irindwi, Wave ufite ine na Blossom ugiye kuzuza umwaka akaba agiye kuzibaruka uwa kane.

Card B yatangajwe n’ibimuvugwaho nyuma y’uko atangaje ko atwitiye umukunzi we
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21
  2. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  3. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16
  4. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  5. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16