CAN 2023: Amavubi yongeye kunganya na Benin, Senegal yabonye itike

CAN 2023: Amavubi yongeye kunganya na Benin, Senegal yabonye itike

Taliki 28-03-2023

Mozambique 0-1 Senegal

Taliki 29-03-2023

Rwanda 1-1 Benin

Taliki 29 Werurwe 2023, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yakinnye na Benin umukino wo kwishyura mu itsinda L mu gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha muri Mutarama na Gashyantare 2024.

Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ikipe y’u Rwanda yanganyije na Benin igitego 1-1. Igitego cya Benin cyatsinzwe na Jodel Harold Oluwafemi Dossou ku munota wa 57 naho igitego cy’u Rwanda gitsindwa na Manzi Thierry ku munota wa 71.

Aya makipe yombi yari yanganyije igitego 1-1  no mu mukino ubanza wabereye i Cotonou muri Benin taliki 22 Werurwe 2023.

Ikipe yabanjemo ku ruhande rw’Amavubi
Ikipe ya yabanjemo ku ruhande wa Benin

Muri iri tsinda ikipe ya Senegal yitwaye neza itsinda Mozambique imikino yombi. Umukino ubanza i Dakar taliki 24 Werurwe 2023, Senegal yatsinze Mozambique ibitego 4-1, mu mukino  wo kwishyura i Maputo taliki 28 Werurwe 2023, Senegal itsinda Mozambique igitego 1-0.

Muri iri tsinda, ikipe ya Senegal iyoboye urutonde n’amanota 12 ikaba yaramaze no kubona itike. Ku mwanya wa kabiri hari ikipe ya Mozambique n’amanota 4, u Rwanda ku mwanya wa gatatu n’amanota 3 naho Benin iri ku mwanya wa 4 n’amanota 2.

Aya makipe yose uko ari 3 akaba agifite amahirwe yo kubona itike mu gihe yakwitwara neza mu mikino ibiri isigaye. Ikipe y’u Rwanda muri Kamena 2023 izakira Mozambique nyuma muri Nzeri 2023 ikine na Senegal umukino usoza naho Benin muri Kamena 2023 izakina na Senegal, muri Nzeri 2023 isoze ikina na Mozambique.

Ikipe y’u Rwanda iheruka kwitabira imikino ya nyuma y’Afurika muri 2004 ubwo yaberaga i Tunis muri Tunisia.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30