CAF ASC 2022: Ikipe ya ES Sumba na Kiramuruzi MS  zegukanye igikombe

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 26, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 23  na 24 Nyakanga 2022 ni bwo  mu Karere ka Rubavu hasorejwe irushanwa ry’Afurika mu mashuri  ku rwego rw’igihugu “CAF African Schools Championship 2022” mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa  batarengeje imyaka 15.

Ikipe y’ishuri rya ES Sumba yo mu Karere ka  Nyamagabe mu bahungu na  Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo mu bakobwa  ni zo zegukanye igikombe. Ikipe ya  ES Sumba yatsinze GS Kigeme B ibitego 3-1 naho Kiramuruzi MS itsinda GS Muhato igitego 1-0.

Ubwo ikipe ya Kiramuruzi Modern School yakinaga na GS Muhato ku mukino wa nyuma

Iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere  ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ku  bufatanye  n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri “FRSS” ku nkunga y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”.

Ni irushanwa ryari rimaze amezi ane rikinwa mu gihugu hose kuva muri Werurwe 2022 aho ryitabiriwe n’amakipe 231 mu bahungu na 214 mu bakobwa kuva ku rwego rw’Akarere.

Amakipe  60 y’abahungu na 60 y’abakobwa yakinnye ku rwego rwa “League”  wagereranya n’intara hanyuma 12 muri buri cyiciro aba ari yo agera mu cyiciro cy’imikino ya nyuma.

Aya 12 yagabanijwe mu matsinda ane maze akina imikino y’amajonjora  taliki 23 Nyakanga 2023. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda (ni ukuvuga 8) mu matsinda yose hamwe yakinnye imikino ya  ¼.  Amakipe 4  yatsinze akomeza  muri ½ , ayitwaye neza akomeza ku mukino wa nyuma .

Amakipe yatwaye ibikombe azahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere k’Afurika y’u Burasirazuba “CECAFA”  nyuma azitwara neza azitabire imikino ya nyuma y’Afurika.

Nkusi Edmond Marie ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA  yatangaje ko iri rushanwa ryagenze neza kandi rikaba ryaraje risanga andi marushanwa y’abakiri bato yateguwe mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru bihereye mu bana.

Mu marushanwa yagarutseho harimo ay’abatarengeje imyaka 12 ndetse na 17  aho biteganyijwe ko  yose azahuriza hamwe abana barenga ibihumbi 12.

Yakomeje avuga ko  ikigaragara ari uko abana bafite impano bahari igisigaye ari ukubakurikirana kugira ngo batere imbere ari ho batangiye no guhugura abatoza bagomba kubakurikirana kuko ubu bahuguye abagera kuri 450   ndetse uyu mwaka ukazarangira bahuguye n’abandi 200.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier yatangaje ko ari igikorwa cyo kwishimira  kuko kuba irushanwa ribaye ku nshuro ya mbere  hagaragara abana bafite impano kuri uru rwego  ari ibintu byiza bije kongera imbaraga mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier atanga ibikoresho ku makipe yitwaye neza

Akomeza avuga ko nka Minisiteri bafite umukoro wo gukomeza gukurikirana ko ibikorwa nk’ibi biri muri politiki y’iterambere rya siporo  bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Iyi gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri  ni  imwe mu ntego z’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu bakiri bato   akaba ari byo  Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe yiyemeje muri 2021. Iyi gahunda kandi irimo gutanga amasomo, gutoza no guteza imbere impano n’ubuhanga by’abana.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 26, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE