Buteera Andrew yahagaritse gukina umupira atangira ubutoza

Buteera Andrew yahagaritse gukina umupira atangira ubutoza
Buteera Andrew wahagaritse gukina umupira

Umukinnyi Buteera Andrew wakiniye ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu  y’u Rwanda “Amavubi” aratangaza ko yamaze guhagarika gukina umupira agatangira ibyo gutoza no kuzamura impano z’abakiri bato.

Buteera yatangarije Imvaho Nshya ko ubu yatangiye gahunda yo kwihugura mu bijyanye no gutoza cyane cyane ahereye mu bakiri bato kuko yifuza kubafasha kugira ngo bazamure impano zabo.

Kuri ubu, Buteera ari muri Uganda  ariko arateganya ko ibikorwa byo gutoza azabikorera mu Rwanda.

Asobanura ko impamvu yahagaritse gukina nubwo hari ababonaga ko agishoboye ari ukubera imvune yagiye agira mu minsi yashize bigatuma amara igihe kinini adakina.

Mu butumwa bwe, Buteera wakiniye ikipe ya APR FC imyaka 9 ashimira abamubaye hafi bose barimo Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe, Gen Kabarebe James, abatoza bamutoje n’abandi bose muri rusange bamufashije mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Buteera Andrew ufite imyaka 28 y’amavuko yavukiye muri Uganda ari na ho yatangiriye gukina umupira w’amaguru  aho yazamukiye mu  ikipe ya Proline FC. Muri 2011 yahamagawe mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 aho yakinnye imikino y’Afurika “CAN U-17” yabereye mu Rwanda ndetse n’imikino y’igikombe cy’Isi yabereye muri Mexique.

Muri 2012, Buteera Andrew yerekeje muri APR FC ayikinira imyaka isaga 9. Muri Nyakanga 2021 yatijwe muri AS Kigali ari yo yaherukagamo.

Buteera Andrew yakiniye ikipe y’igihugu “Amavubi”  kuva muri 2011
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44