Burna Boy arashinjwa kutubahiriza amasezerano yo kugura imodoka

Burna Boy arashinjwa kutubahiriza amasezerano yo kugura imodoka

Umwe mu bakobwa bakoresha imbuga nkoranyamabaga neza muri Nigeria, Sophia Egbueje, arashinja umuhanzi Burna Boy, kunanirwa kubahiriza amasezerano bagiranye yo kumugurira imodoka.

Ni ibyamenyekanye ubwo humvikanye amajwi uyu mukobwa aganira n’inshuti ye Ama Reginald, amubwira ko yamuhemukiye kumugira inama yo gukomezanya na Burna Boy.

Muri icyo kiganiro, Sophia Egbueje, yumvikanye avuga ko bwa mbere ahura na Burna Boy, bahujwe na nyiri akabyiniro bahuriyemo bakishima ijoro ryose, gusa ngo nyuma uyu muhanzi yongeye gutegura uburyo bakongera guhura.

Muri ayo majwi yagize ati: “Inshuti yanjye Ama Reginald yarampemukiye, kuko Burna Boy yaje kongera gukenera guhura nanjye maze inshuti yanjye insaba kubyemera, ananshishikariza ko nakwemera kuryamana na we, narabyemeye tumarana ijoro ryose.”

[…] Ni ijoro ryagenze neza, anyizeza ko azangurira Lamborghini, ariko kuva ubwo Burna Boy ahorana impamvu n’ibisobanuro by’inzitizi zatumye atabikora, ubu naramuretse (ndanamubloka) kandi na Lamborghini narayiguriye ubwanjye.”

Sophia atangaje ibi mu gihe Burna Boy we amaze umunsi umwe atashye amara masa nyuma yo kubura igihembo na kimwe mu byo yari ahataniyemo muri Trace Awards, biherutse gutangirwa Zanzibar mu ijoro ry’itariki 26 Gashyantare 2025, aho yari ahatanye mu byiciro bitanu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44