Burera: Umuhanda Gahunga- Cyanika watangiye gusanwa

Burera: Umuhanda Gahunga- Cyanika watangiye gusanwa

Nyuma y’aho Imvaho Nshya iganirije abakoresha n’abaturiye umuhanda Gahunga- Cyanika, bakayibwira impungenge n’akababaro baterwa n’uyu muhanda kubera ko ushaje, nyuma y’ibyumweru bibiri inkuru isohotse, none kuri ubu RTDA yatangiye kugenda isiba ibinogo, igikorwa cyashimishije abaturage.

Nsekanabo Jean de Dieu yagize ati: “Twishimiye uburyo uyu muhanda barimo gukuramo ibinogo n’ubwo utarimo kubakwa uko twifuza cyane ko twifuza ko wakwagurwa, turashimira ubuvugizi bwakozwe n’itangazamakuru harimo na Imvaho nshya, dushimiye kandi Perezida wacu wumvise ibyifuzo byacu”.

Umwe mu batwara imodoka muri uyu muhanda Musanze–Cyanika Habib Mugwaneza yavuze ko yishimiye iki gikorwa

Yagize ati: “Kuri ubu noneho twiteze ko ibi binogo n’ibizenga by’amazi bigiye kugabanyuka yenda ibindi bikorwa birimo nko kubaka imiferege bizakorwa nyuma ariko turaba duhumetseho, turashimira itangazamakuru”.

Kuri rukuta rwa x ya RTDA yagize iti: “Imirimo yo gusana umuhanda wa Musanze –cyanika, irarimbanyije ku gice cyari gisigaye cya Gahunga  kugera ku mupaka wa Cyanika.

Ibi bikaba biri mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano w’abakoresha uyu muhanda, uw’ibinyabiziga biwukoresha, no koroshya ubuhahirane nyambukiranyamipaka”.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30