Burera: Barashishikarizwa kubyaza umusaruro ibikorwa Leta ibegereza

Burera: Barashishikarizwa kubyaza umusaruro ibikorwa Leta ibegereza
Dr. Ngabitsinze yifatanyije n'abaturage (Foto Akarere ka Burera)

Abatuye mu Karere ka Burera by’umwihariko abegereye ku mupaka bashishikarizwa kubyaza umusaruro ibikorwa n’imishinga itandukanye Leta ibegezaho  kugira ngo bibafashe guhindura ubuzima, biteza imbere.

Byagarutsweho ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, kuri uyu wa 15 Nyakanga yasuye Akarere ka Burera mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro imishinga igamije gutanga no guhanga imirimo mishya ku baturage baturiye imipaka mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Mu murenge wa Butaro, mu Kagari ka Nyamicucu haciwe amaterasi yikora hagamijwe kurwanya isuri no kubungabuga igishanga cy’Urugezi cyatunganyijwe.

Imirimo yo mu materasi iba imirimo abaturage (Foto Akarere ka Burera)

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro imishinga igamije gutanga no guhanga imirimo mishya ku baturage baturiye imipaka, Dr. Ngabitsinze yasabye abaturage ba Burera kwitabira ibikorwa Leta yabazaniye birimo ibibaha akazi, no kwiga imyuga bikabafasha kugera ku bukungu.

Yagize ati: “Abaturiye imipaka murasabwa kwitabira ibikorwa Leta ibagezaho bibaha akazi ndetse no kwiga imyuga bikabafasha gutera imbere”.

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda ibikorwa bigayitse nk’uburembetsi (Foto Akarere ka Burera)

Iyo mishinga ni igenewe abaturage bahoze bagaragara mu bikorwa byo kwambuka imipaka mu buryo butemewe, bacuruza ibiyobyabwenge (Abarembetsi), binjiza magendu, abajya guca inshuro ndetse n’abajyaga gushaka serivise zitandukanye z’ubuvuzi n’uburezi mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Cyanika yatanze ubuhamya agaragaza iterambere yagezeho akesha amafaranga ahembwa muri Gahunda ya Leta yo guhanga no guha akazi abaturage.

Amashuri atandukanye harimo n’ay’imyuga abafasha kujijuka bagaharanira kwiteza imbere (Foto Akarere ka Burera)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14