Bugesera: Zion Temple yizihije isabukuru y’imyaka 5 yita ku batishoboye
Itorero rya Zion Temple Ntarama rikorera mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ryizihije isabukuru y’imyaka 5 rimaze rikora umurimo w’Imana.
Ni umuhango wabaye ku Cyumweru taliki 18 Kamena 2023, witabirwa n’abaturage b’Akarere ka Bugesera barimo abayobozi b’Akarere ndetse n’abayobora amadini n’amatorero akorera muri aka Karere.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru byaranzwe no kuramya no guhimbaza byakozwe na Azaph International ya Zion Temple, True Promises n’umuhanzi Josh Ishimwe ataramira abitabiriye mu mbyino gakondo zo guhimbaza Imana.
Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Pastor Olivier Ndizeye, yavuze ko ibi birori bibaye nyuma y’ibyabibanjirije byabereye mu giterane cyiswe ‘Mu Buturo Bwe’.
Pastor Ndizeye agaragaza ko mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa byakozwe, birimo kuba bararemeye abaturage batishoboye aho bishyuriye Mutuweli abaturage bagera kuri 350.
Yagaragaje ko hashoboye gukusanya ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500, imyambaro ndetse n’isakaro ry’amabati 300 byose bikazashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama.
Yatangaje ko urugendo Itorero ryanyuzemo mu myaka itanu kuva taliki ya 01 Mata 2018 kugeza ubu, hari byinshi byakozwe nko kuba abakirisitu barashoboye kubona ikibanza kizubakwamo inyubako z’Itorero.
Ikibanza kizubakwamo urusengero, ikigo cya Ntarama (Ntarama Community Center) kizaba kirimo ibikorwa bizavana abaturage mu bwigunge ndetse bigateza imbere agace Itorero riherereyemo.
Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagaragaje ko kubera ubufatanye n’inzego nziza ndetse n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Akarere ka Bugesera kiteje imbere, kuri ubu ngo ni Akarere k’ubudasa.
Yashimye insanganyamatsiko ya Zion Temple Ntarama ivuga ko aho batuye bagomba kuhahindura ubuturo bw’Imana. Yongeyeho ati: “Mureke dusige Isi isa neza kurusha uko twayisanze”.
Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza yifatanyije na Zion Temple Ntarama kwizihiza isabukuru y’imyaka 5, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagarutse ku nzira ndende Zion Temple yanyuzemo avuga ko isabukuru ya Zion Temple Ntarama ifite icyo ivuze gikomeye kuri Zion Temple.