Bugesera: RIB yasubije abaturage telefoni 140 z’asaga miliyoni 40 Frw bari baribwe

Bugesera: RIB yasubije abaturage telefoni 140 z’asaga miliyoni 40 Frw bari baribwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije abaturage telefone zigendanwa 140 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 40 Frw bari baribwe mu bihe bitandukanye mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa cyabereye kuri uyu wa 19 Kamena 2026 kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, aho urwo rwego rweretse itangazamakuru  abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko kugaruza ibyo abaturage bambuwe ari kimwe mu bikorwa bigamije kubarindira umutekano no kubasubiza icyizere.

Yagize ati: “Uyu munsi twasubije telefone 140 zari zaribwe. Zarashakishije ziraboneka, none ubu tuzisubije ba nyirazo. Turanaboneyeho kuburira abishora mu byaha ko uburyo bwose bakoresha butazabahira, kandi ko ibikorwa byabo bizakomeza gukurikiranwa kugeza bagejejwe imbere y’ubutabera.”

Bamwe mu baturage bagaruriwe telefone zabo bagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku kazi gakorwa n’inzego z’umutekano.

Uwibambe Emmason, yavuze ko yibwe n’abantu babiri bari kuri moto bamushukishije gusaba amazi yo kunywa.

Yagize ati: “Nari ngeze ku iduka ryanjye mvuye i Kigali. Haje abagabo babiri kuri moto, umwe ansaba amazi, muha ayo kunywa. Undi na we arayasaba, mu gihe nkiri kuyamuzanira mugenzi we ahita afata telefone yari mu kabati. Igihe nasohokaga twahuye asohoka afite igihunga. Nyuma ni bwo nasanze telefone yanjye yayitwaye, mpita menyesha RIB.”

Uwibambe yavuze ko atari yizeye kongera kubona telefone ye, ariko ko yishimiye uburyo ikibazo cye cyakurikiranywe kugeza ayigaruriwe.

Yashishikarije abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’ibyaha, avuga ko RIB ifite ubushobozi bwo kubikurikirana no kubikemura.

Undi muturage witwa Tombora Théogène yavuze ko yahise atabaza RIB amaze kwibwa kuko yari yizeye ubushobozi bw’inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Ndashimira cyane RIB kuko irakora kandi igakora neza. Umuntu wese ugize ikibazo icyo ari cyo cyose akwiye gutanga amakuru ku gihe kuko bifasha inzego zibishinzwe kugikurikirana vuba.”

Tombora yanasabye ko hakomeza gukazwa igenzura ry’abamotari bamwe na bamwe bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura.

Yasobanuye ko yigeze gutega moto, umushoferi akamujyana ahari abandi bantu bamwambuye ibyo yari afite byose, asaba ko ababigizemo uruhare bajya bakurikiranwa kugira ngo hakumirwe ibyaha nk’ibyo.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yaburiye abashyize imbere byo kwiba ko bazafatwa uko byagenda kose
Abaturage bari baje gusubizwa telefoni bari baribwe
Bishimiye ko RIB yabasubije telefoni nyarama bumva bari baratakaje icyizere ko batazongera kuzibona
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48