Bugesera: Babiri bafatiwe mu cyuho batetse Kanyanga

Bugesera: Babiri bafatiwe mu cyuho batetse Kanyanga

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Bugesera, kuwa Gatatu taliki 23 Ugushyingo, yafashe abantu babiri bari batekeye Kanyanga mu rugo, bafatanwa n’izindi litiro 10 zayo n’ibikoresho bifashishaga mu kuyiteka.

Abafashwe ni Musabyimana Marie Claire ufite imyaka 34 y’amavuko na Mukaririma Donatha w’imyaka 39, bafatiwe mu Mudugudu wa Rwimpyisi, mu Kagari ka  Rwinume  mu Murenge wa Juru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe ahagana saa sita z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twari dusanzwe dufite amakuru ko mu rugo rwa Musabyimana hatekerwa Kanyanga. Ku wa Gatatu ni bwo abaturage bo mu Mudugudu wa Rwimpyisi batanze amakuru ku buyobozi bw’Inzego z’ibanze na bwo bumenyesha Polisi ko hatekewe Kanyanga. Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata, ni ko gufatira mu cyuho Musabyimana na Mukaririma batekeye Kanyanga mu gikoni. Baje gusaka no mu yindi nzu babonamo ijerekani irimo litiro 10 za Kanyanga bombi bahita batabwa muri yombi.’’

SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, aburira abakomeje kubyijandikamo ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, kandi biza ku isonga mu kuba intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye bigatuma adakora ibikwiye.’’

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Rilima kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Iteka rya Minisiteri y’Ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42