Bugesera: Abana basaga 1500 mu 1700 bataye ishuri baragaruwe

Bugesera: Abana basaga 1500 mu 1700 bataye ishuri baragaruwe
Abanyeshuri basaga 1500 bari barataye ishuri bagaruwe mu ishuri (Foto internet)

Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ritangaza ko mu mwaka 2021/2022 abana 1,700 bataye ishuri.

Abafite aho bahuriye n’uburezi, Inzego z’ibanze n’izindi nzego zifatanya na zo, zashoboye kugarura mu ishuri abana basaga 1500.

Gashumba Jacques, Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Bugesera, yahamirije Imvaho Nshya ko abatarashoboye kugaruka ari 151 kandi ko nta cyizere cy’uko bazagaruka.

Ati: “Impamvu ni uko hari abo twasanze ikigero cyabo kibemerera kujya kunyonga igare kubera ko usanga bari hejuru y’imyaka 18”.

Mu banyeshuri 81 babyariye iwabo, abanyeshuri 58 ni bo bagarutse ku ishuri. Abataragarutse ku ishuri Akarere kashoboye kubajyana kwiga amashuri y’imyuga.

Impamvu zituma abana bata ishuri, ngo ahanini bituruka ku makimbirane yo mu miryango no kuba ababyeyi bashobora guteshuka ku nshingano zabo.

Gashumba avuga ko umubare munini w’abana biga mu mashuri abanza ari bo bava mu ishuri.

Ati: “Guhera mu mwaka wa Kane, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu w’amashuri abanza ni bo bata ishuri. Mu mashuri y’inshuke nta n’umwe wataye ishuri”.

Umubare munini w’abahungu, mu Karere ka Bugesera ni bo bata ishuri kuruta abakobwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi, Gashumba, agira ati: “Iyo tugaruye umwana tugirana na we ikiganiro, ababyeyi na bo tukaganira ariko noneho tugasinyana kugira ngo umwana atazongera guta  ishuri”.

Ku rundi ruhande umwarimu araganirizwa kuko ngo na we ashobora gutuma umwana ata ishuri.

Gashumba, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, agaragaza ko umubyeyi yagombye kwita ku mwana we mu bijyanye n’uburezi.

Ati: “99% ababyeyi ni nyirabayazana mu gutuma umwana ava mu ishuri. Icyo nshaka kongeraho ni uko ababyeyi bafite uruhare runini mu gukundisha umwana ishuri”.

Mugabarigira Diogène utuye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuba abana bava mu ishuri ahanini biterwa n’uburangare bw’ababyeyi babo ndetse no kutita ku nshingano zabo.

Ibi abihuriraho na Ngaboyinkuba Alphonse wo mu Murenge wa Nyamata, aho avuga ko ababyeyi barangara mu kwita ku bana babo ariko ngo ikibazo cy’abana bata ishuri, ababyeyi babishatse cyacika burundu mu Rwanda.

Mu Karere ka Bugesera habarurwa abanyeshuri basaga 179,000. Aka Karere kaza ku mwanya wa kane mu Gihugu mu kugira abanyeshuri benshi mu kigo.

Gafite kandi abarimu 4,115 abo mu bigo bya Leta n’ibyigenga. Mu bigo by’amashuri bya Leta habarurwa abarimu 3500.

Imvaho Nshya yashoboye kumenya ko nibura ikigo cy’ishuri gifite abanyeshuri bake baba babarirwa hafi mu bihumbi bitatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44