Bruce Melodie yakuye UGB na Kigali Universe muri ‘Bio’ ye

Bruce Melodie yakuye UGB na Kigali Universe muri ‘Bio’ ye

Umuhanzi Bruce Melodie yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukura amazina ya UGB (United Generation Basketball) na Kigali Universe mu mwirondoro (Bio) wa konti ye ya Instagram.

Iyi mpinduka yakoze ije nyuma y’amasaha make ashyize ku rubuga rwa Instagram ye ubutumwa bugufi bugira buti: “Coach akeneye coach.”

Nubwo Bruce Melodie atagize ibisobanuro yongeraho kuri aya magambo, yahise akurura ibitekerezo byinshi, aho bamwe bayahuje na Karomba Gael, usanzwe amubereye umujyanama mu bikorwa bya muzika ndetse akaba ari we washinze inzu ya 1:55AM ireberera inyungu z’uyu muhanzi.

Coach Gael ari na we nyiri ikipe ya basketball yitwa UGB (United Generation Basketball) n’inzu iberamo ibikorwa by’imyidagaduro ya Kigali Universe, amazina Bruce Melodie yari amaze igihe agaragaza muri ‘Bio’ ye mbere yo kuyakuramo.

Ubu butumwa bwahise butuma abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kubuhuza na Coach Gael, umujyanama wa Bruce Melodie, bavuga ko bushobora kuba bumureba, cyane cyane ko bamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko umubano wabo utameze neza.

Kugeza ubu, nta yandi magambo Bruce Melodie cyangwa Coach Gael baratangaza asobanura icyo ubu butumwa cyangwa izi mpinduka ku mwirondoro wa Instagram zisobanuye.

NIYIRORA Theogene

Umuhanzi Bruce Melodie yakuye amazina ya UGB na Kigali Universe mu mwirondoro (Bio) wa konti ye ya Instagram
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44