Bravo Ribeiro yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2026

Bravo Ribeiro yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2026

Umunya-Brazil Bravo Ribeiro w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Development Team ni we wegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026, nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 59.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, ni bwo hakinwe ako gace ka Tour du Rwanda 2026, abakinnyi bahagurukiye mu Mujyi wa Musanze berekeza mu wa Kigali aho basoreza imbere ya Kigali Pelé Stadium ku ntera ya kilometero 147,2.

Yari inshuro ya mbere, isiganwa rigiye gusorezwa kuri Kigali Pele Stadium, ibyaherukaga mu 2019.

Amanota ya mbere yo kuzamuka yatangiwe muri Buranga ku kilometero cya 19, akurikirwa n’aya Sprint yatangiwe kuri Base (ku kilometero cya 40,5).

Andi manota yo kuzamuka yatangiwe ku musozi muremure wa Tetero (ku kilometero cya 57), i Gicumbi ku kilometero cya 83, mu gihe aya nyuma yatangiye kubarwa bahereye kwa Mutwe (Mur de Kigali) berekeza kuri Kigali Pele Stadium aho basoreje.

Bruno Martins w’Ikipe ya Localiza ni we wegukanye amanota y’umusozi wa Buranga, Reuben Thompson wa Lotto Groupe Wanty yegukanye amanota y’umusozi wa Tetero n’uwa Gicumbi

Thompson ni na we wegukanye amanota y’ahatambika Sprint yatangiwe kuri Base, ku kilometero cya 40.

Mu ibilometero bitatu bya nyuma, Nahom Zeray Araya wa Eritrea ni we wayoboye isiganwa wenyine bazamuka Cosmos nyuma yo kuva mu gikundi.

Habura kilometero ebyiri ngo basatire kuri Pele Stadium, Umunya-Brazil Bravo Ribeiro ukinira Soudal Quick-Step Development Team yongereye imbaraga ayobora isiganwa maze asiga bagenzi be, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 59.

Yakurikiwe na Van Gils Lucas wa Lotto Groupe Wanty na Mulueberhan Henok wa Eritrea, yarushije amasegonda icyenda

Umunyarwanda waje hafi ni Masengesho Vainqueur wa Benediction Banafrica Team wasoreje ku mwanya wa 16, aho arushanwa n’uwa mbere amasegonda 30.

Moritz Kretschy w’imyaka 23, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team ni we wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo nyuma yo kuyobora uduce dutandatu tumaze gukinwa aho amaze gukoresha amasaha 21, iminota icyenda n’amasegonda umunani.

Adamietz Johannes wa kabiri ukinira Rembe Rad-Net arushwa iminota ibiri n’amasegonda umunani ni mu gihe Duarte Marivoet wa Lotto-Groupe Wanty arushwa iminota ibiri n’amasegonda 32.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba ari ku mwanya wa 17 aho asigwa iminota itanu n’amasegonda 51.

Tour du Rwanda ya 2026 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, hakinwa agace ka munani kazenguruka mu Mujyi wa Kigali ku ntera ya kilometero 99.

Bravo Ribeiro ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2026
Abakunzi b’umukino w’amagare bari babucyereye
Imvura yaguye i Gicumbi ntiyabujije abakunzi b’amagare gukurikirana isiganwa
Nk’ibisanzwe Nyabugogo abafana bari benshi
Kwa Mutwe hongeye kugora abakinnyi kuhazamuka
Isiganwa ry’uyu munsi ryagoye abakinnyi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44