Boxing: Hagiye kuba shampiyona y’igihugu “Rwanda Boxing Championship 2022”
Taliki 23 na 25 Ukuboza 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Boxing mu Rwanda “RBF” ryateguye shampiyona y’igihugu “Rwanda Boxing Championship 2022” mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino wa 2022.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira taliki 23 Ukuboza 2022 ahazaba imikino y’amajonjora ibere mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara. Taliki 24 Ukuboza 2022 abakinnyi bazaruhuka nyuma taliki 25 Ukuboza 2022 habe imikino ya nyuma aho izabera kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Perezida wa RBF, Kalisa Vicky atangaza ko imyiteguro irimo kugenda neza ndetse kandi bizeye ko n’irushanwa rizagenda neza.

Biteganyijwe ko iyi shampiyona izitabirwa n’ abakinnyi basaga 120 mu bagabo n’abagore baturutse mu makipe 13 ari yo Inkuba BC, Rwanda Boxing Academy, Remera BC, Kudos BC, Kimisagara BC, No Limit BC, Rwamagana BC, Rafiki BC, Isata BC, Kisenyi BC, Muyumbu BC, Kigali Life BC, na Bodymax BC. Aba bakinnyi bakaba bazakina hagendewe ku cyiciro cy’ibirol
Shampiyona y’igihugu “Rwanda Boxing Championship 2022” ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi kuzamura urwego rwabo ku buryo bashobora kwitabira amarushanwa yabaye ategurwa imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Muri Werurwe 2022 ni bwo haherukaga kuba irushanwa “Rwanda Boxing Open Championship 2022” aho ryitabiriwe n’abakinnyi 22 hagakinwa imikino 11.