Betty Mpologoma yakozwe ku mutima no kubona indirimbo ye kuri Tiktok

Betty Mpologoma yakozwe ku mutima no kubona indirimbo ye kuri Tiktok

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda, Betty Mpologoma, yakozwe ku mutima no kubona indirimbo ye yo mu 2005 yitwa Londa Enamba Yo, yongeye kumvikana bitewe n’amashusho ya bamwe mu bakoresha Tikitok bifashe bayibyina.

Kongera kumvikana kw’iyi ndirimbo byatangiye ubwo umwe mu bakoresha TikTok uzwi cyane nka Jelton yakoreshaga iyi ndirimbo muri videwo, bituma n’abandi bagera mu bihumbi 83 mu bakoresha urwo rubuga batangira gufata amashusho magufi bayibyina (Ibyo bita Challenge).

Ibyo byose byatumye iyi ndirimbo yakunzwe mu 2005, yongera gucurangwa hirya no hino mu tubyiniro no ku maradiyo, bituma Mpologoma avuga ko yashimiye byimazeyo abakoresha TikTok.

Yagize ati: “TikTokers zose ziri hanze, nshimishijwe cyane n’uburyo mwakoze Challenge ku ndirimbo yanjye Londa Enamba Yo, abantu bamwe bibwiraga ko ari indirimbo nshya, ariko si byo.

Ni indirimbo ya kera, nayisohoye mu 2005, ariko nasanze imbaraga za TikTokers zikomeye. Ndabashimira mwese kandi ndabakunda.”

Uyu muhanzi avuga ko bikwiye ko ashaka umwanya akabagaragariza ku byishimo bamuteye, kandi yifuza gushimira bamwe muri bo.

Ati: “Birakwiye ko mwaza tukarya amafaranga, ndatekereza ko bamwe muri mwe nkwiye no kubaha ku mafaranga, kuko mwanshimishije ukuntu mwongeye gutuma iriya ndirimbo yongera kubaho ikaba yongeye kuza mu zikunzwe kuri ubu.”

Ibi bibaye mu gihe mu mpera z’uyu mwaka muri Uganda hitegurwa igitaramo kizahuza abanyabigwi mu muziki wa Uganda cyiswe Kikkade concert kizahuriramo abarimo Jose Chameleon, Stecia Mayanja, Ronald Mayinja, Betty Mpologoma n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  2. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  3. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  4. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  5. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14