Bazivamo na Ambasaderi wa EU mu Rwanda baganiriye ku bufatanye mu iterambere

Bazivamo na Ambasaderi wa EU mu Rwanda baganiriye ku bufatanye mu iterambere

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango  RPF-Inkotanyi, Bazivamo Christophe, ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026 yahuye n’Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Belen Calvo Uyarra, baganira ku bufatanye hagati y’impande zombi.

Umuryango RPF-Inkotanyi watangaje ko aba bayobozi bombi bishimiye umusaruro wavuye mu bufatanye hagati y’u RPF na EU mu rugendo rwo kubaka Igihugu no kugiteza imbere. 

Banemeranyije ko hakenewe kongera imbaraga muri ubwo bufatanye kugira ngo burusheho kugera ku rwego rushimishije.

U Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe kirekire, wibanda ku guteza imbere imiyoborere myiza ku rwego mpuzamahanga no gukorana mu bigo mpuzamahanga, gushyigikira gahunda y’iterambere rirambye ridaheza, ndetse no kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi.

EU yatangiye gukorana n’u Rwanda mu myaka ya 1980, imikoranire ikaba yarashyizwe mu buryo bwa dipolomasi mu 1991. Kuva icyo gihe, EU n’u Rwanda bagiye bagirana ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

EU n’ibihugu bigize ‘Team Europe” byiyemeje gushora miliyoni zirenga 900 z’Amayero mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Global Gateway.

Iryo shoramari rikubiyemo iryashyizwe mu rwego rw’ubuzima, ibikoresho by’ibanze, ubuhinzi, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, n’uburezi.

Hari n’inyongera ya miliyoni 40 z’Amayero, yashowe mu guteza imbere uruganda rukora inkingo n’imiti mu Rwanda binyuze mu bufatanye n’Ikigo BioNTech.

Muri gahunda y’imyaka irindwi (2021–2027), EU yemeye gutanga miliyoni 260 z’Amayero yo gushyigikira ubuhinzi burambye, uburezi, n’iterambere ry’imijyi.

Ibi byiyongera ku bufasha bwatanzwe mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 no guteza imbere uruganda rw’inkingo mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44