Basketball: Kigali Titans yabonye umuterankunga “Afwego Inc” uzatanga miliyoni 30

Basketball: Kigali Titans yabonye umuterankunga “Afwego Inc” uzatanga miliyoni 30

Ikipe ya Kigali Titans BBC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikanabona itike yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya  mbere umwaka utaha (2022-2023) yabonye umuterankunga “Afwego Inc” mu gihe cy’umwaka umwe aho iyi kipe izahabwa miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Nyakanga 2022 ni bwo  hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikipe ya Kigali Titans BBC na Afwego Inc, umuhango wabereye ku cyicaro cya Afwego Inc  muri Tele 10 ku Gishushu.

Aya masezerano yasinywe  n’umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi mukuru wa Afwego Inc, Azizi Kafiro na Perezida w’ikipe ya Kigali Titans BBC, Ruboneza Eugene Junior.

Umuyobozi mukuru wa Afwego Inc, Azizi Kafiro (iburyo) na Perezida w’ikipe ya Kigali Titans BBC, Ruboneza Eugene Junior (ibumoso)

Nyuma yo gusinya aya masezerano,  Umuyobozi mukuru wa Afwego Inc, Azizi Kafiro yavuze ko Kigali Titans BBC yabagejejeho igitekerezo bagasanga ari ikipe nziza ifite intego zihamye bagahitamo kuyifasha kugira ngo izatere imbere mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yakomeje avuga ko Afwego Inc yakoreraga muri USA n’i Dubai ariko bifuje kuza mu Rwanda gufasha abakora ubushabitsi kubikora neza bifashishije ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo babone umusaruro.

Perezida w’ikipe ya Kigali Titans BBC, Ruboneza Eugene Junior atangaza ko aya masezerano azatuma ikipe imenyekana kuko bazabafasha mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho. Yakomeje avuga ko ikipe izajya yambara ku myenda ibirango bya  Afwego Inc mu kibuga no hanze y’ikibuga.

Perezida w’ikipe ya Kigali Titans BBC, Ruboneza Eugene Junior

Yagize ati : “Ibikorwa byabo tuzajya tubigaragaramo na bo bagaragare mu byacu”.

Ruboneza Eugene avuga ko Afwego Inc izabafasha kubona abandi  baterankunga yaba ab’imbere mu gihugu ndetse no hanze. Yagize ati : “Hari abo turimo kuvugana, buriya nibirangira twamaze kumvikana tuzabamenyesha.”

Nelson Nwankwo ushinzwe  ibijyanye na Tekinike muri Afwego Inc   yavuze  ko bakora ibijyanye no gufasha abantu bakora ubushabitsi kubaka imbuga bashobora no gukoresha mu bucuruzi n’ibindi kandi mu buryo bworoshye. Akomeza avuga ko  icyicaro cyabo muri Afurika kizaba kiri i Kigali kuko basanze mu Rwanda   bitabira  gukoresha ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44