Basketball: Irushanwa “Legacy Tournament 2022” rizitabirwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 29, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuva taliki 21 kugeza 30 Ukwakira 2022, ikipe ya UGB ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” hateguwe irushanwa  ryo kuzirikana abashinze iyi kipe ya UGB “Legacy Tournament  2022”.

Iri rushanwa ni inshuro ya gatatu rigiye kuba kuko ryatangiye gukinwa muri 2018 ryongera kuba muri 2019  gusa muri 2020 na 2021 nta bwo ryashoboye kuba kubera COVID-19.

Uyu mwaka wa 2022 ubwo iri rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya gatatu rizitabirwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Perezida wa UGB, Cyusa Jean Luc yatangaje ko muri uyu mwaka “Legacy Tournament  2022” izitabirwa n’amakipe 8 ya mbere mu cyiciro cya mbere mu bagabo ndetse n’amakipe 4 ya mbere mu bagore.

Perezida wa UGB, Cyusa Jean Luc

Biteganyijwe ko taliki 21 kugeza 23 Ukwakira 2022 hazaba irushanwa ry’amakipe y’imbere mu gihugu hanyuma taliki 28 kugeza 30 Ukwakira 2022 ni bwo irushanwa rizasozwa  aho hazaba hiyongereyemo amakipe yo hanze.

Amakipe yatumiwe, mu bagabo harimo ikipe imwe yo muri Uganda n’indi y’i Burundi  naho mu bagore hatumiwe ikipe yo muri Kenya.

Uretse amakipe y’icyiciro cya mbere, muri  “Legacy Tournament  2022”  hazaba irushanwa ry’abana  batarengeje imyaka 18 ndetse n’icyiciro cy’abakanyujijeho.

Perezida wa UGB, Cyusa avuga ko imyiteguro irimo kugenda neza aho  bateguye n’ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza  bafatanyije n’umufatanyabikorwa basanzwe bakorana “Azam”.

Akomeza avuga ko  bataremeza neza ibibuga bizakoreshwa ariko irushanwa rizabera muri Kigali, imikino ya nyuma ikaba izabera muri BK Arena.

Cyusa yashimangiye ko muri rusange iri rushanwa bariteguye mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Basketball bongera amarushanwa ndetse banafasha abakinnyi gukomeza gukina bitegura umwaka w’imikino utaha wa 2022-2023.

Ikindi kandi ni  uguha agaciro  no kuzirikana  abagize uruhare mu burezi no gutoza abakinnyi batandukanye cyane cyane abashinze iyi kipe ya UGB  kuva mu 1998.

Ati : “Buri gihe iyo twateguye irushanwa dushyiramo n’icyiciro cy’abana kugira ngo duteze imbere umukino n’uburezi muri rusange.”

Umutoza mukuru wa UGB, Murenzi Yves yatangaje ko intego bafite ari ukwegukana iri rushanwa. Akomeza avuga ko uzaba ari n’umwanya mwiza wo kugerageza abakinnyi bazifashisha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Umutoza mukuru wa UGB, Murenzi Yves

Ati : “Hari abakinnyi dufite hari n’abandi dukeneye kugira ngo ikipe igire imbaraga. Hari abo turi kuvugana na bo  tuzabagerageza ku buryo twakwitwara neza ariko tunitegura umwaka w’imikino utaha”.

Ikipe ya UGB yashinzwe mu 1998 muri  Lycée de Kigali “LDK” aho yari ifite intego zo kwita ku burezi bw’urubyiruko, ibinyujije mu mukino wa Basketball. Iyi kipe yashinzwe na  Shampiyona Aimable wari umuyobozi wa LDK akaba yaritabye Imana muri 2004 na Nizeyimana Jean De Dieu wari umwarimu akaba yaritabye Imana muri 2007.

Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean De Dieu bashinze ikipe ya UGB

Ubwo irushanwa “ Legacy Tournament ” riheruka muri 2019 ryegukanwe n’ikipe ya Patriot BBC mu bagabo ndetse n’ikipe  ya IPRC Huye mu bagore.

Ikipe ya IPRC Huye ubwo yegukanaga igikombe muri 2019
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 29, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE