Basketball: Henriette Uwimpuhwe yerekeje muri REG WBBC

Basketball: Henriette Uwimpuhwe yerekeje muri REG WBBC

Ikipe ya REG WBBC ikomeje kwitegura Shampiyona y’u Rwanda muri Basketball yaguze Henriette Uwimpuhwe wakiniraga Kepler WBBC asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yari amaze imyaka ibiri muri Kepler WBBC, mu mwaka ushize w’imikino yayifashije gusoza ku mwanya wa Kabiri muri Shampiyona ku nshuro ya mbere kuva yashingwa mu 2024.

Uwimpuhwe uzwiho gutsinda amanota menshi cyane ni na we wahize abandi mu mwaka ushize w’imikino aho yatsinze amanota 476.

Yari inshuro ya Kabiri yari abigezeho kuko yabikoze mu mwaka w’imikino wa 2023 aho yatsinze amanota 406.

Mu mwaka w’imikino wa 2021, Uwimpuhwe yahembwe nk’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi (Most Improved Player).

REG WBBC yerekejemo ni yo yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze Kepler WBBC amanota 54-51 mu mukino wa Karindwi mu nyuma ya Kamarampaka.

Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu izatangira imikino ya Shampiyona yakira GS Gahini BBC ku wa 6 Gashyantare 2026.

Uwimpuhwe Henriette yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30