Bamporiki yongerewe umwaka w’igifungo mu bujurire

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 23, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, yakatiwe imyaka itanu y’igifungo nyuma yo kujuririra igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akaba yarajuririye Urukiko Rukuru na rwo rukaba rwasanze ahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke.

Uyu mugabo bivugwa ko yashyikirije ubujurire Urukiko Rukuru ku italiki 25 Ukwakira 2022, nyuma yo kutanyurwa n’Igihano yakatiwe amaze guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Icyo gihe yakatiwe imyaka ine  igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko kuri ubu ihazabu yagabanyijwe igezwa kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha yajuriye avuga ko ibyo yakoze bikitwa indonke yafashaga inshuti ye yari mu bibazo, ari na yo yamuhaye ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10.

Yanavuze kandi ko aramutse ababariwe akarekurwa yaba ingirakamaro ndetse agahindura amateka ye y’ibitaragenze neza ari na ko atanga umusanzu ufatika mu kubaka Igihugu.

Urukiko rwagabanyirije Bamporiki Igihano ukurikije icyo yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko akwiye gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kujuririra umwanzuro wa mbere, Urukiko Rukuru rwasanze ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho kuko yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, rumwongerera umwaka ariko rumugabanyiriza ku ihazabu.

Mu gihe isomwa ry’uru rubanza ryari ryitezwe saa munani z’amanywa, byarangiye rusomwe saa kumi.

Bamporiki wari agifungiwe iwe kuva yahagarikwa ku mirimo ye nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 5 Gicurasi 2022, bivugwa ko yahise yoherezwa mu Igororero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 23, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE