BAL 2025: Nuni Omot yongewe muri APR BBC yitegura imikino ya nyuma

BAL 2025: Nuni Omot yongewe muri APR BBC yitegura imikino ya nyuma

Umunyasudani y’Epfo, Nuni Omot yongewe muri APR BBC yitegura imikino ya nyuma ya BAL 2025, izabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo kuva ku ya 6 kugeza ku ya 14 Kamena 2025.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azagera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, aho azasimbura Dame Miller Jr wagaragaje urwego ruri hasi mu mikino na Nile Conference yabereye i Kigali muri uku kwezi kwa Gicurasi.

Omot asanzwe afite izina rikomeye muri iri rushanwa kuko yaryegukanye mu 2023 ari kumwe na Al Ahly ndetse icyo gihe yabaye umukinnyi mwiza wahize abandi (MVP).

Kuri ubu, uyu mukinnyi w’imyaka 30 yakinaga mu Bushinwa mu ikipe ya Beijing Ducks Basketball Club.

APR BBC iheruka kubona itike yo kwitabira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Nile Conference.

Nuni Omot yongewe muri APR BBC yitegura imikino ya nyuma ya BAL 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30