BAL 2022: Ikipe ya REG BBC  yerekeje muri Senegal

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 24, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 06-03-2022

REG BBC- AS Salé

Taliki 09-03-2022

REG BBC-SLAC

Taliki 11-03-2022

DUC-REG BBC

Taliki 14-03-2022

REG BBC-US Monastir

Taliki 15-03-2022

Ferroviário da Beira-REG BBC

Ikipe ya REG BBC kuri uyu wa Kane taliki 24 Gashyantare 2022 yerekeje i Dakar muri Senegal  aho igiye kwitabira imikino y’amajonjora  y’irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu mukino wa Basketball mu bagabo  “Africa Basketball League 2022”, imikino izaba kuva taliki 05 kugeza 15 Werurwe 2022.

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu buryo bushya  muri 2021 ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika “FIBA-Afrique”  na NBA. Nk’uko byagenze muri 2021, irushanwa ry’uyu mwaka “BAL 2022”  rizitabirwa n’ikipe 12 aho zamaze gushyirwa mu matsinda abiri.

Itsinda rya mbere “Sahara Conference”  rigizwe n’ikipe ya US Monastir (Tunisia) yakinnye umukino wa nyuma  muri  BAL 2021,  AS Salé (Maroc), SLAC (Guinea), DUC (Senegal), Ferroviário da Beira (Mozambique) na REG BBC (Rwanda).

Ikipe ya REG BBC izaba ihagarariye u Rwanda izatangira ikina na AS Salé  taliki 06 Werurwe 2022. Taliki 09 Werurwe 2022 , REG BBC izakina na SLAC, taliki 11 Werurwe 2022 ikine na DUC, taliki 14 Werurwe 2022 ikine na US Monastir hanyuma taliki 15 Werurwe ikine na Ferroviário da Beira. Izi kipe zizakina hagati yazo hanyuma ikipe 4 za mbere zikomeze muri ¼.

Itsinda rya kabiri “Nile Conference” rigizwe n’ikipe ya  Zamalek (Misiri) ifite igikombe giheruka (2021),  BC Espoir Fukash (RDC),  Cape Town Tigers (South Africa), Cobra SC (South Sudan), FAP (Cameroun)  na Petro de Luanda (Angola) aho rizakinira  i Cairo mu Misiri muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex kuva  taliki 9 kugeza 19 Mata 2022. Aha na ho ikipe zizakina hagati yazo, ikipe   4 za mbere zikomeze muri ¼.

Izi kipe  uko ari 8 zizahurira i Kigali mu Rwanda  aho imikino ya ¼, ½  n’umukino wa nyuma bizabera muri Kigali Arena kuva taliki 21 kugeza 28 Gicurasi 2022.

REG BBC yihaye intego yo  kwitwara neza

Perezida wa REG BBC, Murindabigwi Francis atangaza ko biteguye neza  kandi  intego  bihaye ari ukwitwara neza  bakazaba aba mbere  mu itsinda kuko kuba uwa mbere byazatuma  mu cyiciro cya nyuma biborohera kuko bahura n’ikipe idakomeye cyane.

Perezida wa REG BBC, Murindabigwi Francis

Murindabigwi  avuga ko bagerageje kubaka ikipe bazana abakinnyi bashya ndetse n’umutoza ufite ubunararibonye,  Robert John Pack  wabaye umukinnyi ubu akaba ari umutoza muri NBA. Uyu mutoza azafatanya na  Mwinuka Henry wari usanzwe ari umutoza mukuru na Mwiseneza Maxime Marius nk’umutoza wungirije.

Umutoza Robert John Pack

Kami Kabange, umwe mu bakinnyi  ba REG BBC agaragaza ko batangiye kwitegura kare aho babonye ubufasha bw’abakinnyi bashya ndetse n’umutoza   igisigaye ari ukugenda bakitwara neza.

Kami Kabange

Perezida wa REG BBC, Murindabigwi  arasaba Abanyarwanda aho bari hose gushyigikira iyi kipe kuko ubu ihagarariye igihugu.  Ati : “Abanyarwanda  aho bari hose turabasaba gushyigikira ikipe yabo, abari mu gihugu bayishyigikire n’aba hariya muri Senegal  bazaze badushyigikire ubundi nitugera i Kigali turabasa ngo bazaze badushyigikire  twiteguye kuzitware neza.”

Abakinnyi REG BBC izifashisha

Ikipe ya REG BBC hari abakinnyi yahagurukanye mu Rwanda baziyongeraho abari mu ikipe y’igihugu na yo iri muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023.

Abakinnyi iyi kipe izifashisha barimo Kami Kabange, Niyonkuru Pascal, Muhizi Prince, Ikishatse Herve, Cleveland Joseph Thomas  Jr. , Antony Walker, Adonis Jovon Filer, Pitchou Manga, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson,  Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Shyaka Olivier, Kaje Elie,  Habimana Ntore, Pierre Thierry Vandriessche, Gasana Kenneth na Mpoyo Axel.

Imikino ya BAL 2021  ubwo yabaga ku nshuro ya  mbere yose yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2021  aho ikipe ya  Zamalek BBC yo mu Misiri yegukanye igikombe itsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76  kuri 63. Ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 4.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 24, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE