Apotre Mutabazi aravugwaho gutekera imitwe abadiyasipora n’abari mu gihugu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 25, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu minsi ishize mu itangazamakuru humvikanye inkuru y’uko uwiyita Intumwa y’Imana Mutabazi Kabarira Maurice, yananiwe kwishyura inzu yabagamo ubu ikaba imaze amezi 7 ifunze mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Benshi bakomeje kwibaza ho itorero Mutabazi asengeramo riherereye, n’umushumba wamwimitse ngo abe Apostle. Iyi nkuru yo ntituyitindaho.

Ntitunatinda ku magambo Mutabazi aherutse kuvuga, ubwo yavugaga ko ari mu banyarwanda bacye bakunda Umukuru w’igihugu.

Gusa iyo umuteze amatwi ku mbuga nkoranyambaga, abo yahemukiye n’abo yatekeye imitwe by’umwihariko Abanyarwanda batuye mu mahanga, iyo bamubwiye ko yabahemukiye atangira kubita ibigarasha.

Niko byagendekeye Mucyo Thierry, umunyarwanda utuye muri Canada, ubwo yamubazaga iby’amadolari 200 yamwoherereje ariko ntamwoherereze igitabo yari yishyuye.

Ibi byavugiwe mu kiganiro ‘Twitter Space’ mu mezi hafi abiri ashize.

Musabyimana Célestin, utuye mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ahamya ko Mutabazi ari umutekamutwe.

Ati “Mutabazi ari muri ba bantu ba batekamutwe kuko ino nzu urebye umukeka urimo na matela yonyine nta ntebe yazanye, nta ki…”.

Mutabazi yabaye mu nzu ya Musabyimanakuva mu kwezi kwa Kanama 2021 yishyura ukwezi kumwe nyuma yishyura andi abiri, hanyuma arayifunga n’ubu ntarongera kumubona.

Kuva mu Kwezi kwa Mutarama 2022, Musabyimana yabuze Mutabazi yamuhamagara akamukupa ageze aho aranamuboloka, ubwo nibwo yatangiye kwiyambaza inzego z’ibanze.

Iyi nkuru ariko nayo ntituyitindaho ahubwo turagaruka ku mafaranga ibihumbi 500 Mutabazi yariganyije Umurundi utuye mu gihugu cy’Ububiligi witwa Ahishakiye Crépin.

Ahishakiye mu mvugo ituje, avuga ko Mutabazi yamuririye amafaranga, nyuma yo kumubwira ko azamwoherereza igitabo amaze kugihindura mu Kinyarwanda.

Uyu mugabo ahamya ko adashobora kureka Mutabazi kuko yakomeza agatekera imitwe abandi. 

Ati: “Icyo nakoze nuko nabijyanye mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, nta n’ukwezi kurashira”.

Akomeza agira ati: “Gusa uyu mugabo ni umuntu mubi, ni umurozi arimo kuroga abantu mu bitekerezo kuko avuga ibintu biri hafi y’ukuri, ariko atari ukuri.

Kandi aha ni ho akorera mu butekamutwe, utamuzi wamwizera, muri make igikurikiraho ni iki”.

Ashimangira ko afitanye ikibazo na Mutabazi ariko akaba yarahisemo kwitabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse n’inzego z’ibanze.

Ahishakiye yahamirije Urugendo TV ko yahaye Mutabazi amafaranga ibihumbi 500.

Yagize ati “Njye mfite amafaranga ibihumbi 500 namuhaye kuko namuhaye amayero maganatanu (500€)”.

Avuga ko mu kwezi kwa Mata 2021 yagize gahunda yo guhindurira mu Kinyarwanda igitabo yanditse mu Gifaransa.

Inshuti ye Dr Russa Bagirishya akamuhuza na Mutabazi kandi amwizeza ibintu byo kwandika abikora kuko asanzwe avugira mu itangazamakuru ko ari umwanditsi w’ibitabo.

Mutabazi ngo batangiye kuvugana muri Mata 2021 amubwira ko igitabo nikirangira azamubwira.

Mu kwezi kwa Mata 2022 yaramuhamagaye amubwira ko igitabo cyarangiye kandi ko ashaka kukimuha akagihindura mu kinyarwanda.

Mutabazi yamwijeje ko afite umwanya amusaba ko yakwihutira kukimuha agatangira akazi.

Ahishakiye yaramuhamagaye, Mutabazi aramubwira ati “Mfite umwanya, byihutishe kuko turi mu cyunamo nta n’umuntu uva mu rugo. Nifitiye mudasobwa ndabikorana umurava”.

Avuga ko bavuganye amafaranga, Mutabazi akamwemerera ko azamukorera ibitabo akamwishyura amafaranga ibihumbi 800.

Icyo gihe Mutabazi yamusabye ko ayohereza kuri konti, gusa uwatekewe imitwe avuga ko uburyo amafaranga yagiye agera kuri Mutabazi abifitiye gihamya.

Ahamya ko Pasteur Sebadende wo muri ADEPR utuye Kicukiro yahaye Mutabazi amafaranga ibihumbi 300.

Pasteur Pascal Rutayisire na we utuye Kicukiro yamuhaye ibihumbi 100 mu gihe asigaye yatanzwe n’inshuti ye yitwa Jean Paul ituye mu Bubiligi, aho yamuhaye amayero 100.

Uyavunje mu manyarwanda ni amafaranga ibihumbi 100, yose hamwe akaba 500,000 frw.

Nyuma yo kumugezaho amafaranga n’igitabo cyanditse mu gifaransa ngo bakomeje kuvugana ariko nyuma y’igihe kuvugana birahagarara.

Ati “Uyu mugabo twakomeje tuvugana amafaranga amugezeho n’igitabo cyanditse mu gifaransa kimugezeho, anyemerera ko tariki 20 Kamena 2022 igitabo kizaba cyarangiye”.

Tariki 12 Kamena 2022 yaramuhamagaye amubwira ko kuwa Gatanu azamuhamagara akamubwira aho igitabo kigeze.

Ahishakiye ahamya ko kuva tariki 13 z’uko kwezi Mutabazi atongeye kwitaba uyu mugabo no kwandikirana birahagarara.

Ati “Ni ukuvuga ngo duherukana icyo gihe kugeza uyu munsi”.

Avuga ko ngo kubera uko Mutabazi ari umujura kandi ko ashobora gutekera imitwe abandi, adashobora kumureka kuko ngo yakomeza gutekera imitwe n’abandi.

Tariki 25 Nyakanga 2022 ni bwo Ahishakiye yafashe umwanzuro wo kujyana ikirego muri RIB.

Twagerageje kuvugisha Mutabazi kuri telefoni ariko ntiyayitabye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 25, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Habinshuti jean says:
Nzeri 25, 2022 at 7:01 am

Ahhhh !!!! Konumva kamudogeranye

Roberto Makeba says:
Nzeri 25, 2022 at 3:39 pm

Hello!ibya Mutabazi ni nki bya Barafinda muminsi mike bizasobanuka🤷‍♂️

NZEYIMANA Théogène says:
Nzeri 26, 2022 at 4:08 am

Igihe cye nk’uko nabimubwiye gishobora kuba kigeze ngo nawe ubujura bwe bugaragare nk’uko yaburegaga abandi!
Imana imbabarire rwose sinakwihanganira kumuseka kuko abamugaya bose ibyo guteka imitwe yawise injiji

Ntirushwa Cel. says:
Nzeri 26, 2022 at 6:53 am

Abatekamutwe babaye benshi kdi usanga ahanini target ari diaspora. Uwo bita Mpetamacumu Claude nawe ukorera kuri murandasi ibyo yita: “hakurya y’ubuzima” nawe yatwibye muri ubwo buryo bwo kuhurisha igitabo $500 nibindi byagaciro yagurishaga. Twamuregeye RIB iratwirengazi ariko icyaha ntigishira amaherezo we shall Catch him.

MUSEMAKWELI Prosper says:
Nzeri 26, 2022 at 6:56 am

Amazina yuwo yambuye ntabwo ari Rwema hariya mukosore
Gusa ibya MUTABAZI biratangaje, Uyu mugabo nge mbona ameze nka nebukadinezari ngo yamaze Imyaka 7 mwishyamba arisha kubera gusuzugura Imana ariko igitangaje ngo ntamuntu wigeze arabukwa ko umwami atakiba mugihugu, disi numuryango we nturarabukwa ko warwaje mumutwe.
Buriya nejo tuzumva ibindi Kandi ntakataraza, aragira ati muri consultance nkorera 1000$ ku isaha akongera ati ituro rya100k ndinywera ikawa muri Marriott None ati mfite ideni rya 30M president nanyishyurire.
Buriya mwe ntacyo mubonamo? Disi Imana imuhe iruhuko ridashira kuko ntakiri muzima

Teddy URUJENI says:
Nzeri 26, 2022 at 7:48 am

Leta idufasha byishi bitandukanye kd bigeza umuturage kw’Iterambere nidufashe guca ubwescro bukorwa n’abiyita Abakoz’Ibimana.kuko nabasenga by’ukuri babigenderamo.Ibyubusa byonona ubwenge Apotre wicara kumucyeka x abaho hhh

Ildephonse says:
Nzeri 26, 2022 at 12:13 pm

Mutabazi ibye ni birebire ariko kosora,uwo abereye munzu Ntabwo Ari Rwema Ahubwo ni Musabyimana!!

IRADUKUNDA DIEUDONNE says:
Nzeri 26, 2022 at 11:28 pm

Komeza gukora cyanee@kayitare amamara ndakwemera!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE