Amb. Mukaruliza Monique yitabye Imana
Ambasaderi Mukaruliza Monique wakoze imirimo ikomeye ya Politiki mu Rwanda no mu mahanga, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe azize uburwayi.
Umugabo we Ntirushwamaboko John yemeje aya amakuru mu itangazamakuru avuga ko nyakwigendera atari amaze igihe kinini arwaye.
Ntirushwamaboko yavuze ko umugore we yari amaze ibyumweru bibiri arwariye mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho yaguye.
Nyakwigendera Ambasaderi Mukaruliza yari asanzwe ari Umujyanama, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFETT).
Mu ntangiriro za Werurwe 2024, Perezida Kagame yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere muri (MINAFETT).
Mbere yo guhabwa izo nshingano Mukaruliza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambiya, yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017, aba umugore wa gatatu wari uyoboye uwo Mujyi kuva mu 1996.
Mukaruliza kandi yanabaye umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali.
Mukaruliza Monique ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri wa Mbere w’u Rwanda mu Muryango w’Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba, EAC. Umwanya yariho guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.
Kuva mu 2006 kugeza mu 2007, Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani.
Mbere y’aho yabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubutumwa bw’Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.
Mukaruliza ni umwe mu bagize uruhare mu gushyiraho Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA), ikigo yanabereye Komiseri w’imbere ushinzwe ubugenzuzi bw’imari, nyuma aza kuba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.
Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari hagati ya 1998 na 2001.
Bizumuremyi says:
Werurwe 31, 2024 at 2:36 pmRIP mubyeyi. Imana yamukunze kuturusha. Isi ntabwo Ari iwacu.
Imana yakire umubyeyi Kandi ikomeze umuryango .
Capistran says:
Werurwe 31, 2024 at 8:11 pmNyagasani Yezu Kristu wazutse agutuze aheza gusa ugutaha kwawe kunshenguye umutima