Amavubi U15 yakoreye imyitozo ya mbere muri Uganda (Amafoto)

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 3, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cya FUFA Technical Center.

Mu butumwa bugufi yashyize ku rubuga rwa X, buvuga ko Amvabi U15 bagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 15.

FERWAFA yagize iti “Muri iki gitondo, abagize ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 15 bakoreye imyitozo ya mbere muri Uganda ku kibuga cya FUFA Technical Center, Njeru”.

Amavubi U15 yahagurutse ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali Saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 z’umugoroba igera Kampala Saa moya n’iminota 30.

Ikipe y’Igihugu yageze i Njeru mu Ntara ya Buikwe ahazabera iri rushanwa Saa sita zuzuye z’ijoro bacumbika kuri Hotel ya Nile mu Ntara ya Buikwe hafi cyane y’ahazabera irushanwa.

Irushanwa riteganyijwe gutangira tariki 4 rigasozwa tariki 18 Ugushyingo 2023 kuri FUFA Technical Center i Njeru.

Iry’ubushize ryabereye muri Eritrea, ryegukanwa n’igihugu cya Uganda.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 3, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE