Amarangamutima y’umuhanzi Gogo ukomeje kunyurwa n’urukundo rw’abafana

Amarangamutima y’umuhanzi Gogo ukomeje kunyurwa n’urukundo rw’abafana

Umuhanzi uri mu bakizamuka mu njyana ya Gospel, Musabyimana Gloriose uzwi ku izina rya Gogo wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Blood of Jesus’, avuga ko kuba atumirwa mu bitaramo no mu itangazamakuru hamwe n’urukundo akomeje kugaragarizwa n’abakunzi be, ari amateka Imana imukoreye, kandi abifata nk’agashya yashyize mu buzima bwe.

Aganira na Imvaho Nshya, Gogo yavuze ko igihe yabereyeho ubu ari bwo abona agiye kugera ku bikomeye.

Ati: “Mu mibereho yanjye yose ubu ni bwo ngiye kugera ahantu mbona hakomeye, ngahura n’abantu ntari nzi kandi nkunda na bo bakankunda. Ubwo rero ndumva ari agashya  Imana ishyize mu buzima bwanjye, kandi igenda impindurira amateka mu buryo butandukanye. mbishimira Imana.”

Gogo avuga ko azakomeza gutaramana n’abakunzi be, kuko bimwe mu bihe akunda ari ibyo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati: “Umuntu wese unkunda namubwira ngo  ajye aza duhurire mu bihe nkunda cyane, kuko kimwe mu bintu nkunda harimo kuramya no guhimbaza Imana, tugahura tugatera iby’isi umugongo, tugasenga, tukongererwa imbaraga mu bugingo bwacu.”

Gogo ararikira abakunzi be kwitegura kumufasha bakarushaho guhimbaza Imana, bakayihamya imbere y’abantu, baba abayemera cyangwa abatayemera.

 Ati: “Icyo banyitegaho nta kindi ni ukumva ijambo ryose rizanturuka mu kanwa nyiramya, nyihimbaza, ntanga ubuhamya nkayihimbaza nta bwoba nta soni.”

Uretse indirimbo ‘Blood of Jesus’ yatumye amenyekana cyane, uyu muhanzi afite izindi ndirimbo zirimo Uwo mwana, Uwiteka, n’izindi avuga ko arimo gukora ariko atarashyira ahagaragara.

Gogo avuga ko mu gihe gito amaze amenyekanye urukundo yeretswe no gutumirwa mu bitaramo ari agashya Imana yashyize mu buzima bwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30