Amakipe 2 yo mu Rwanda yongerewe muri 20 azakina Tour du Rwanda 2024

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 30, 2023
  • Hashize amezi 5
Image

Tour du Rwanda yatangaje May Stars na Java-Inovotec zo mu Rwanda mu makipe ane yari asigaye kugira ngo 20 azakina irushanwa rya 2024 yuzure.

Mu kwezi k’Ugushyingo ni bwo abategura iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare, batangaje amakipe 16 azarikina tariki ya 18 kugeza 25 Gashyantare 2024.

Andi makipe ane yari asigaye, yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Ukuboza 2023, arimo May Stars na Java-Inovotec zo mu Rwanda.

May Stars igiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwitabira iya 2023 mu gihe bizaba ari inshuro ya mbere kuri Java-Inovotec yashinzwe muri Mutarama uyu mwaka ndetse ikaba isoje umwaka yarabaye ikipe ikina amarushanwa yo ku mugabane.

Andi makipe abiri yatangajwe arimo Bingoal WB yo mu Bubiligi ndetse iba mu cyiciro cy’ayabigize umwuga, hamwe na Development Team DSM-Firmenish yo mu Buholandi ikina amarushanwa yo ku migabane, zombi zigiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Muri rusange, amakipe yabigize umwuga azitabira Tour du Rwanda 2024 ni Israel-Premier Tech (Israel), TotalEnergies (u Bufaransa), Polti-Kometa Cycling Team (u Butaliyani) na Bingoal-WB (u Bubiligi).

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane ni Java Inovotec (Rwanda), May Stars (Rwanda), (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (u Bubiligi), Asta Qazadstan Dev Team (Kazakhstan), Groupama-FDJ (u Bufaransa), Bike Aid (u Budage), Lottto Dstny (u Bubiligi) na Development Team DSM-Firmenish (u Buholandi).

Amakipe y’Ibihugu ni u Rwanda, Algeria, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Eritrea, Ethiopia, u Butaliyani na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2024:

Agace ka mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena – Rond-point KCC (Gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ibilometero 18).

Agace ka kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130).

Agace ka gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141).

Agace ka kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92).

Agace ka gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13).

Agace ka gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93).

Agace ka karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 142).

Agace ka munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 30, 2023
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE