Algérie: Inkongi y’umuriro yahitanye 34 abayirokotse batangiye guhabwa imfashanyo

Algérie: Inkongi y’umuriro yahitanye 34 abayirokotse batangiye guhabwa imfashanyo

Inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 34 muri Algérie,hakurikiyeho kubarura ibyangiritse no guha imfashanyo abashoboye kurokoka inkongi.


Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko muri perefegitura 17 habaye inkongi 140, zihitana abantu bagera kuri 34. Abantu barenga 1 500 byabaye ngombwa ko bimurwa mu midugudu yabo.


Ibihumbi by’amahegitari by’amashyamba n’ibihingwa byangiritse, inzu amagana yaguye, abantu benshi badafite amazi nta n’amashanyarazi. Umubare w’ibikoresho byangijwe n’inkongi y’umuriro wibasiye amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Alijeriya wahitanye abantu 34.


Minisitiri w’imbere muri icyo gihugu, Brahim Merad avuga ko muri perefegitura 17 hagaragaye inkongi 140.


Minisitiri Brahim yagize ati: “Usibye gupfusha abantu, inkongi yibasiye cyane cyane mu majyaruguru y’amajyaruguru, yangije ahantu hanini h’amashyamba, n’ibiti byera imbuto”.


Yongeyeho ati: “Amabwiriza yahawe abayobozi bo mu Nzego z’ibanze yarebanaga no gutangiza igenzura ry’ibyangiritse n’ibindi bihombo no kumenya abagizweho ingaruka, kugira ngo babishyure vuba bishoboka”.

Abantu barenga 1 500 bagombaga kwimurwa mu midugudu myinshi yibasiwe n’umuriro ukabije wibasiye ibintu byabo, imirima yari irimo ibihingwa, inzu, amaduka, n’ibindi.


Gutanga ibikoresho no gutabara abarokotse byatangiye gutegurwa, mu gihe amazi n’amashanyarazi byo byahagaritswe.


Umugabo wari uje i Bejaïa ku bilometero 250 by’i Alger, hamwe mu hibasiwe cyane n’inkongi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ati: “Dukeneye ubufasha, ubufasha bwose bushoboka, dukeneye imyenda, matelas, ibintu nkibyo.”


Ni mu gihe serivisi z’ubutabazi zafashe iminsi itatu yo kuzimya iyo nkongi y’umuriro .

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44