Afurika y’Epfo: Impanuka y’imodoka yahitanye abaturage 45 ba Botswana

Afurika y’Epfo: Impanuka y’imodoka yahitanye abaturage 45 ba Botswana

Ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Afurika y’Epfo ryatangaje ko abaturage 45 ba Botswana baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri iki gihugu ubwo bari baje mu biruhuko bya Pasika.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane ubwo abaturage ba Botswana berekezaga mu Majyaruguru ya Limpopo mu birukuho bya Pasika yarokotswe n’umwana w’umukobwa w’imyaka umunani wahise wihutanwa ku bitaro.

Ikinyamakuru News 24 cyatangaje ko kuri uyu wa Gatanu habonetse imibiri y’abantu 34 mu gihe abandi bagishakishwa.

Abayobozi bo muri Afurika y’Epfo bavuze ko umushoferi yataye icyerekezo agwa munsi y’ikiraro mu misozi ya Mamatlakala, ku bilometero 300 mu majyaruguru ya Johannesburg.

Minisitiri w’ubwikorezi Sindisiwe Chikunga, yihanganishije abaturage ba Botswana yizeza ko Afurika y’Epfo ikora ibishoboka ngo basubizwe mu gihugu cyabo ndetse bashyingurwe mu cyubahiro.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Perezida  Cyril Ramaphosa yahaye  ubutumwa bw’akababaro Botswana ndetse anizeza inkunga.

Amasaha make mbere y’impanuka, Ramaphosa yari yasabye Abanyafurika y’Epfo kwitondera imihanda muri ibi biruhuko bya Pasika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44