Afurika y’Epfo: Vladmir Putin azitabira Inama ya BRICS nubwo yasabiwe gufatwa

Afurika y’Epfo: Vladmir Putin azitabira Inama ya BRICS nubwo yasabiwe gufatwa

Afrika y’Epfo, ku munsi w’ejo ku wa Kane, yatangaje ko izakira Inama y’Ibihugu biri mu Muryango w’ibiri kwihuta mu Iterambere ry’Ubukungu uzwi nka BRICS, inemeza ko Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin ari mu bazayitabira.

Inama iteganyijwe kuva taliki 22 kugeza 24 Kanama 2023, ari na bwo Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin bihwihwiswa ko ari yo mahirwe yo gutabwa muri yombi kuko azaba yambutse imbibi z’igihugu cye.

Aya makuru atangajwe mu gihe bivugwa ko iyo nama ishobora kwimurirwa mu Bushinwa kugira ngo Perezida Putin ashobore kuyitabira. 

Igihugu cy’u Bushinwa ni cyo kidashobora kumuta muri yombi ku byaha by’intambara ashinjwa, nyuma yo kugaba igitero kuri Ukraine cyahitanye ibihumbi amagana, n’amamiliyoni y’abaturage bakava mu byabo. 

Bimwe mu byaha ashinjwa, Perezida Putin, harimo kuba yarashimuse abana bo mu gihugu cya Ukraine akabatwara mu Burusiya. 

Ku rundi ruhande, Perezida Putin ahakana ibyaha ashinjwa. 

Afrika y’Epfo izakira inama ya 15 y’ishyirahamwe BRICS, mu Mujyi wa Johannesburg.

Reuters dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Nerndra Modi na Perezida wa Brezil Lula Inacio da Silva bose bafite gahunda yo kwitabira inama ya 15 ya BRICS.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor na we yemeje ko aba bakuru b’ibihugu bigize BRICS bazitabira inama, ashimangira ko na Putin azaba ahari. 

Hagati aho ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje kwibasira Afurika y’Epfo ikomeje kugaragaza ukutabogama ku bibazo by’u Burusiya na Ukraine. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44