Abatwite n’abanyantege nke mu magororero bazajya  bahabwa ifunguro ryihariye –MINALOC

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 31, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko abagore batwite n’abandi banyantege nke bari bigo by’amagororero y’igihe gito, Leta irimo kubateganyiriza uko bajya bahabwa amafunguro yihariye.

Minisitiri wa MINALOC Musabyimama Jean Claude, yatangaje ko mu iteka rigenga amagororero ririmo gutegurwa hateganyijwemo amabwiriza azagenera ifunguro ryihariye abagore batwite, abonsa n’abandi bafite intege nke baba bari mu bigo bigororerwamo abantu by’igihe gito, kuko byagaragaye ko barikeneye.

Yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2023, ubwo baganiraga kuri Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Ni raporo igaragaza ko abagore bonsa n’abatwite mu bigo bigororerwamo abantu by’igihe gito bakwiye kugira umwihariko wo kwitabwaho kubera impamvu z’ubuzima bwabo n’ubw’abana babo.

Uyu munsi kandi Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yahawe ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bifitanye isano n’imibereho y’abafite ubumuga, imicungire y’ibigo binyurwamo by’igihe gito n’ibindi.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko HVP Gatagara, Ishami rya Ruhango yakira abafite ubumuga bagera ku 120% by’abateganyirijwe kubayo.

Igaragaza kandi ko abagore bonsa n’abatwite mu bigo bigororerwamo abantu by’igihe gito bakwiye kugira umwihariko wo kwitabwaho kubera impamvu z’ubuzima bwabo n’ubw’abana babo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimama Jean Claude, yavuze ko Leta yatangiye gukemura ibi bibazo, aho uyu mwaka ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga yiyongereye.

Yatanze icyizere ko MINALOC igiye gusuzuma niba HVP Gatagara, Ishami rya Ruhango ryateganyirijwe gufasha abana bafite ubumuga ariko bataha mu miryango yabo, bahabwa serivisi bagenerwa zose uko bikwiye.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 31, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE