Abanyeshuri 500 bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike
Taliki 23 Kamena buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike “Olympic Day”. Ku wa Gatanu, taliki 23 Kamena 2022, Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC” yifatanyije n’Isi yose kwizihiza uyu munsi aho ibirori byabereye kuri Kigali Pelé Stadium ahitabiriye abanyeshuri 500.
Aba banyeshuri bari baturutse mu bigo bitatu bitandukanye birimo Intwali PS, CS George Defour na Cyivugiza PS.
Mu kwizihiza uyu munsi, abanyeshuri bitabiriye bakinnye imikino itandukanye irimo kwiruka, umupira w’amaguru “Football”, Handball ndetse no gusiganwa bagendera mu mifuka “Thrilling Sack Race”. Ibi byose bikaba byarajyanaga no kubasobanurira no kubashishikariza kwimakaza indangagaciro za siporo ndetse n’indangagaciro za Olempike by’umwihariko ari zo kuba indashyikirwa, kubahana n’ ubucuti.




Uyu mwaka wa 2023, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti : “Let’s Move” ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari : “Reka tugende” ikaba ari ugukangurira buri wese gukora siporo bikajya muri gahunda za buri munsi.
Mu butubwa aba banyeshuri bahawe bwagarutse ku bijyanye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kunywa ibiyobyabwenge. Uwari uhagariya Polisi y’igihugu, ACP Teddy Ruyenzi yabasabye kwiha intego mu byo kabora yaba amasomo ndetse no mu mikino anabasaba kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo bazagere ku ntego zabo.

Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama yatangje ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze kuko abana bacyitabiriye batahanye intego zo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bishingiye ku ndangagaciro Olempike.

Yashimiye kandi inzego zitandukanye zagize uruhare muri iki gikorwa kugira ngo kigende neza harimo ibigo by’amashuri byatanze abana, ihuriro ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike n’abandi batandukanye.
Abana bose bitabiriye iki gikorwa bahawe icyemezo cy’uko bitabiriye “Certificate”. Ibigo byose byahawe byahawe udupira na “Rackets” byifashishwa mu mukino wa Tennis. Bemerewe kandi n’imipira yo gukina ya “Football” izatangwa na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”.


Uyu munsi mpuzamahanga Olempike wanahujwe na gahunda yo kumenyekanisha imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa taliki ya 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024.



