Amafoto y’Abasirikare bakuru bitabiriye inama nkuru ya Gisirikare

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 16, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku munsi w’ejo ku wa Gatatu yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ni inama yitabiriwe n’abasirikare batandukanye bari mu nshingano ndetse n’abasezerewe.

Mu bayitabiriye harimo abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse n’abo mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora.

Abayitabiriye batakiri mu nshingano harimo Gen (Rtd) Ibingira Fred, Gen (Rtd) Paul Rwarakabije, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, Col (Rtd) Twahirwa Dodo n’abandi.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye inama abitabiriye inama nkuru ya Gisirikare
Lt Col Birasa aganira na bagenzi be bahuriye mu nama
Brig Gen Hodari Johnson aganira CP George Rumanzi ushinzwe ibikorwa n’ituze rusange muri Polisi na ACP Mutezintare Bertin (Hagati)
Col (Rtd) Twahirwa Dodo, Brig Gen Sekamana Jean Damascene, Maj Gen (Rtd) Sam Kaka, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake
Lt Gen (Rtd) Muhire Charles ari kumwe na Lt Gen (Rtd) Kayonga Charles na Gen (Rtd) Fred Ibingira
Col Dr Eugene Ngoga, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Amafoto: Village Urugwiro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 16, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE