FONERWA yasabwe gutera inkunga imishinga ibyara inyungu y’amafaranga

FONERWA yasabwe gutera inkunga imishinga ibyara inyungu y’amafaranga

Mu gikorwa cyo kugenzura uko u Rwanda rwubahiriza amasezerano yerekeye imihindagurikire y’ibihe rwashyizeho umukono muri 1992 muri Brazil.

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi, n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bagiranye ibiganiro n’Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije FONERWA n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije REMA.

Abasenateri basabye FONERWA ko imishinga itera inkunga n’ayo yajya iba isoko y’amafaranga yakomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije FONERWA, Teddy Mugabo yagaragarije Abasenateri uruhare rw’ikigega ayoboye mu kurengera ibidukikije.

Mugabo Teddy, Umuyobozi Mukuru wa FONERWA

Bimwe mu bikorwa byayo ni ugutera inkunga imishinga y’ibigo bya Leta n’iy’abikorera igamije kuzana impinduka mu kurinda ibidukikije, kugenzura ko imishinga ishyirwa mu bikorwa nk’uko yemejwe.

Yavuze kandi ko kuva mu mwaka wa 2013, imishinga imaze guterwa inkunga na FONERWA ni 46 irimo iyo kubungabunga no gucunga neza umutungo kamere 25, guteza imbere ubushakashatsi, ikoranabuhanga no guhanahana ubumenyi 16, no kwita ku mihindagurikire y’ibihe 5.

Abasenateri bashimye ibimaze gukorwa, mu kubungabunga ibidukikije batanga inama ko Ikigega cy’Igihugu  gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije ikwiye kwiga uburyo inkunga batera imishinga ibyara inyungu y’amafranga yajya igaruka mu kigega kugira ngo inkunga igere ku bantu benshi.

Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA

Umuyobozi Mukuru wungirije muri REMA, Munyazikwiye Faustin yagaragaje zimwe muri gahunda zihari zirengera ibidukikije harimo gushyiraho no gukurikirana ko amategeko arengera ibidukikije yubahirizwa, guhanga ibyanya bishya, gusubiranya ibishanga byangiritse no gutera ibiti.

Munyazikwiye yanagaragaje imbogamizi zigihari mu kurinda ibidukikije harimo kudacunga neza imyanda n’amazi cyane mu mijyi, kugabanyuka k’urusobe rw’ibinyabuzima, imiturire y’akajagari iteza umwanda n’imyuzure, uburyo budahagije bwo gupima uko umwuka n’amazi byanduzwa.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  2. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  3. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  4. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36
  5. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48