Abantu bafite ubumuga 12 bigishijwe gukina  Wheelchair Tennis

Abantu bafite ubumuga 12  bigishijwe gukina  Wheelchair Tennis

Ku bufatanye bw’ishyirahamwe y’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino ku Isi “ITF”  hateguwe imyitozo y’iminsi 5 ku mukino wa Tennis mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga bakina bicaye mu tugare “Rwanda Wheelchair Tennis Clinic 2022”.

Iyi myitozo yabereye muri  IPRC Kigali  kuva taliki 25 kugeza 29 Nyakanga 2022 aho yitabiriwe n’abakinnyi 12 mu bakobwa n’abahungu bafite ubumuga.

Iyi gahunda ikaba yari igamije kuzamura umukino wa Tennis mu bantu bafite ubumuga “Wheelchair Tennis”  ndetse no kubashishikariza kuwukina kuko bizatuma ubuzima bwabo buhinduka.

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bigishwa gukina Wheelchair  Tennis

Abitabiriye iyi myitozo bigishijwe n’abatoza batandukanye bafite ubunararibonye mu mukino wa Tennis  barimo Dr Ndejuru Aimable  akaba ari na Visi Perezida wa RTF.

Umwe mu batojwe, Dusengimana Jean Luc atangaza ko yishimiye kwiga byinshi ku mukino wa Tennis  muri rusange  by’umwihariko umukino ukinwa n’abantu bafite ubumuga  “Wheelchair Tennis”

Iyi gahunda yakurikiranwe n’Umunyamabanga mukuru muri RTF, Habimana Valens  ushimangira ko  RTF yihaye intego yo kuzamura umukino wa Wheelchair Tennis mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo  kudaheza abafite ubumuga muri siporo.

Dusabimana Viator, Umuhuzabikorwa by’umukino wa Wheelchair Tennis mu Rwanda atangaza ko bishimiye iki gikorwa kuko abantu bafite  ubumuga  nabo bakwiye kwisanga mu bandi cyane cyane siporo kuko barashoboye.

Biteganyijwe ko aba bigishijwe uyu mukino  ndetse n’abandi basanzwe bakina Wheelchair Tennis bazakomeza imyitozo kandi bakaba bazagira amahirwe yo guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga mu minsi iri imbere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44