Abana bafite Otizime basabiwe guhabwa umwiharo mu gihe barerwa
Ababyeyi bafite abana bafite ibibazo by’imikurire y’ubwonko, birimo n’uburwayi buzwi nka Autisme, basabwe kubitaho by’umwihariko, kuko ubuzima bwiza bwo mu mutwe ari ingenzi mu gutuma abana biga neza kandi bagatsinda mu ishuri.
Otizime ni indwara ifata umwana, ahanini igaragara atangiye kugira amezi umunani. Umwana ufite ibimenyetso byayo cyangwa uyifite, agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo. Ishobora kuba yagira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bigasaba kwitabwaho byihariye.
Dr Uwihoreye Chaste, inzobere mu mitekerereze ya muntu akaba ari na we washinze ishuri rya Tubafashe Academy ryita ku bana bafite ibibazo by’imitekerereze riherereye mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko kwita ku bana bafite ibibazo by’imikurire y’ubwonko n’ibindi bibazo byihariye ari ingenzi kugira ngo babashe kwiga no gukoresha ubushobozi bwabo uko bikwiye.
Yabigarutse nyuma y’iminsi 15 yari amaze ahugura anasangira ubumenyi n’ababyeyi ndetse n’abana, ku bufatanye n’ishuri ryo muri Québec muri Canada ryitwa St Joseph.
Ni mu gikorwa cyari kigamije kwigisha uburyo bwiza bwo kwita ku bana bafite ibibazo bitandukanye by’imyigire n’imikurire y’ubwonko.
Dr Uwihoreye yavuze ko aba bana bafite ibibazo by’ubwonko bakeneye kwitabwaho by’umwihariko, ari na yo mpamvu muri ayo mahugurwa hakozwe n’imyitozo ngiro igamije gufasha abarezi kumenya uburyo bakorana n’aba bana no kubafasha kugira ubuzima bwiza.
Ati: “Ntabwo ubumenyi bushoboka iyo nta buzima umwana afite. Twagize umwanya wo gukorana n’ababyeyi mu kureba aho bakomeretse homorwa, kuko akenshi iyo ababyeyi bakomeretse bareresha ibikomere, bigatuma bwa bumenyi dushaka guha umwana ufite ibibazo mu mitekerereze butinjira, kuko aho bwakwinjirira na ho hakomeretse.”
Yavuze ko muri ayo mahugurwa ababyeyi batojwe uburyo bwo komora ibikomere bafite ndetse no gufasha abana bafite ibibazo byo mu mitekerereze, kugira ngo babashe kwakira neza ubumenyi bahabwa mu ishuri.
Hanagaragajwe ko ababyeyi bakwiye gushaka ibikoresho bishobora gukoreshwa mu kuzamura ubushobozi n’ubumenyi bw’umwana, hagamijwe kumufasha kugira ubuzima bwiza no gutuma abasha kwakira ubumenyi neza.
Dr Uwihoreye yashimangiye ko kugira ngo abana bafite ibibazo by’imyigire n’imikurire babashe gutera imbere, hakenewe ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarezi, abana ndetse n’amashuri.
Ati: “Hakenewe ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarezi n’abana, ndetse n’ubufatanye n’amashuri kugira ngo uriya mwana ufite ibibazo yitabweho atsinde mu ishuri.”
Umubyeyi witwa Manikuze Alvera yavuze ko ayo masomo bahawe ari ingenzi mu buzima bwabo kuko azatuma barera neza abana.
Ati: “Njyewe nahungukiye kumenya kubana neza n’umuryango wanjye, aho namenya kuganira n’umuryango wanjye, ese mvuye hehe ngeze he?
Twigishijwe uko twahinga imboga ngafasha abana bakagira imirire myiza kuko ntabwo biga amasomo yo mu ishuri gusa ngo basobanukirwe badafite uko babayeho kwiza.”
Abandi bana bagaragaje ko imikino, ubuhanzi n’ibikorwa byogusabana byabafashije kuruhuka mu mutwe no kumva bishimye.
MwizaGladys yavuze ko iki gikorwa cyamufashije kuva mu bwigunge no kugira umwanya wo gukorana n’abandi bana,mu gihe Kubwayo ganza Elvin we yashimangiye ko imikinoitandukanye yabafashije kuruhuka no kwishimana.
Igikorwa cyibanze ku gufasha abarezi kurushaho gusobanukirwako abana batiga kimwe kandi ko buri mwana agomba kwigishwahakurikijwe ubushobozi afite mu kwiga n’ibyo akeneye.
Nayituriki Gabriel, umwarimu w’Icyongereza muri TubafasheAcademySchool, yavuze ko amahugurwa yabafashije kumenyauburyo bwo kwigisha abana bafite urwego rutandukanyerw’imyigire n’imitekerereze.
Michèle Lemelin, umwarimu w’Igifaransa muri Québec, yavuze ko iki gikorwa cyibanze ku buhanzi, siporo ndetse no gusangiza abarezi izindi ngamba z’imyigishirize, cyane cyane izijyanye no kwita ku banyeshuri bafite ibyo bakeneye byihariye.
Yagize ati: “Iyi umwana yitaweho mu ishuri yigana umutuzo, akubaha abarimu, bakagira imitekerereze yagutse, ku buryo bashobora no gusoma inkuru zitandukanye.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Gishoma Darius, yavuze ko umuntu umwe muri 120 ku Isi aba afite Otizime.
Yasobanuye ko iki kibazo gikunze kugaragara cyane ku bahungu kurusha abakobwa, kandi ko ahanini gifitanye isano n’uturemangingo tw’umubiri (genetics).
Yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko mu bana b’impanga nyazo (Vrai Jumeaux), iyo umwe afite autizime undi aba afite ibyago biri hejuru byo kuyigira.
Dr Gishoma yavuze ko ibindi bishobora kugira uruhare mu kongera ibyago bya autizime harimo amateka y’umuryango, imiti imwe n’imwe umubyeyi ashobora kunywa atwite, ibibazo by’imirire, cyangwa kuba umwana yarahuye n’ikibazo cyo kubura umwuka igihe yari akiri mu nda cyangwa avuka.
Yagize ati: “Hari n’ubushakashatsi bwerekanye ko imyaka y’ababyeyi ishobora kugira uruhare mu kongera ibyago, ariko igice kinini gikunze kugarukwaho ni ikijyanye n’uturemangingo.”
Yavuze ko ibimenyetso bikunze kugaragara ku bana bafite autizime birimo kutitabira ku gihe iyo bahamagariwe amazina yabo, kutabasha kuvugana neza n’abandi ndetse no kugira imbogamizi mu mikoranire n’abandi bana.
Ubu bushakashatsi bwitwa “Global Burden of Disease” bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet gitangaza amakuru y’ubuzima, bwakozwe mu bihugu 204, bwagaragaje ko ibibazo byo mu mutwe bikomeje kwiyongera ku Isi, kuko mu 2023 hari abantu barenga miliyari 1,17 muri miliyari 8 bari bayituye bari babifite.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abafite ibibazo byo mu mutwe biyongereyeho 95,5% hagati y’umwaka wa 1990 na 2023.



