Abakora mu Nzego z’umutekano basuye Igicumbi cy’Intwari bihaye umukoro 

Abakora mu Nzego z’umutekano basuye Igicumbi cy’Intwari bihaye umukoro 

Abakora mu Nzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bagera kuri 52, basuye Igicumbi cy’Intwari biyemeza kurushaho kwimakaza umuco wo gusoma mu rwego rwo kumenya amateka yaranze u Rwanda.

Abasuye icyo gicumbi  kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, ni abari mu  mahugurwa  ahabwa ba ofisiye bato (Junior Command and Staff Course JCSC) agamije kubatoza  gukora inshingano z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye, aho biyemeje gukomeza kwiga bihugura kandi basoma.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO),   rwagaragaje ko  gukunda Igihugu ari byo bibyara ubutwari ndetse by’umwihariko nk’abakora mu Nzego z’umutekano bakwiye no kucyitangira bibaye ngombwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, yabagaragarije ko bimwe mu biranga gukunda Igihugu birimo ubumwe, kugikorera no kucyitangira, gukunda ibirango byacyo no kubirinda, gukorera abaturage, gukunda umuco wacyo no kuwishimira, gukorera inyungu rusange kurusha inyungu bwite n’ibindi.

Rwaka yabashimiye inyota bagaragaje  yo kumenya amateka no kwiyemeza kwigira ku Ntwari z’u Rwanda bagera ikirenge mu cyazo, abasaba gukomeza iyo nzira.

Ati: ”Igihe waba ukorera Igihugu bisaba kwihugura kugira ngo umenye byinshi, mwabonye ko bamenya amateka y’Igihugu ndetse ikiruta byose tuba dushaka ni ukugira ngo bigire ku Ntwari z’u Rwanda n’ibikorwa zakoze, n’ukuntu zashoboye kubigeraho na bo mu mirimo barimo yo gukunda Igihugu batere ikirenge mu cyabo.”

Nyuma yo gusura no gusobanurirwa amateka byimbitse, biyemeje gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse ndetse bakazakorana n’abaturage umunsi ku ku wundi.

Bagaragaje ko banyuzwe n’ibikorwa by’Intwari  z’u Rwanda kandi badateze gutezuka kuri ibyo bikorwa byiza.

Abakora mu Nzego z’umutekano basobanuriwe amateka yaranze intwari z’ u Rwanda biyemeza kugera ikirenge mu cyazo
Rwaka Nicolas, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri CHENO
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44