Abahagarariye inyungu za gisirikare  mu Rwanda basuye aharasiwe umusirikare wa FARDC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 22, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Abahagarariye inyugu z’ibihugu byabo mu bya gisirikare mu Rwanda (Defence Attachés), ku wa Mbere,  basuye aharasiwe umusirikare wa FARDC warenze umupaka arasa iminara y’abasirikare b’u Rwanda bacunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo 2022.

Uwo musirikare warasiwe muri metero 50 yarenze umupaka, yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, akaba yarahagaritswe amaze kurasa amasasu arindwi yose nta musirikare w’u Rwanda yishe cyangwa ngo akomeretse. 

Hari mu gicuku ahagana saa saba z’ijoro, akaba yari ageze mu murima w’ibishyimbo mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Mbugangari w’Akarere ka Rubavu, muri metero 200 uvuye kuri “Petite Barrière”. 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya gisirikare Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko urwo ruzinduko rw’abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu bya gisirikare rwateguwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) nyuma y’ubusabe bw’abo badipolomate bashakaga kwihera ijisho no kubaza ibibazo birebana n’icyo gitero.

Bageze i Rubavu, abo badipolomate bakiriwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 ushinzwe ibikorwa bya gisirikare Brig Gen Andrew Nyamvumba, ari na we wabaherekeje akabageza i Mbugangari aharasiwe uwo musirikare wa FARDC wari wambaye impuzankano z’abarinda Perezida w’icyo Gihugu.

Beretswe uburyo uwo musirikare wa FARDC yambutse umupaka afite imbunda ye agatangira kurasa ku basirikare ba RDF bari mu minara ibiri iri muri metero nkeya uturutse ku mupaka, ikaba inateganye n’uw’ingabo za FARDC uherereye ahitwa Birere i Goma. 

Brig. Gen. Nyamvumba yavuze ko abasirikare ba RDF bahise basubiza icyo gitero baramurasa apfa mbere yo kuba we agira uwo yivugana nk’uko byari mu. mugambi yinjiranye. 

Yakomeje ashimangira ko abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu bya gisirikare barajwe ishinga no kumva ikintu gishobora kuba cyihishe mu bitero by’ubwo buryo, cyane ko atari ubwa mbere bibaye. 

Ati: “Ikibazo bamaze iminsi bibaza kiragira kiti: ni ayahe mabwiriza cyangwa ikirere bakoreramo gituma abasirikare ba RDC bambuka bakagaba ibyo bitero by’ubugoryi? Turasaba RDC guhagarika ibyo bikorwa by’ubushotoranyi.”

Brig. Gen. Nyamvumba yavuze kandi ko RDC yabanje kwihakana uwo musirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda ariko nyuma bakaza kumwemera bamaze kubona ko ntaho bahungira ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ari uwabo. 

Itsinda ry’Ingabo z’Akarere k’Ibiyaga Bigari  rishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ryamenyeshejwe iby’icyo gitero, rinaza kwikorera ubugenzuzi bwihariye, ndetse rinategura uko uwo murambo usubizwa muri RDC. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 22, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE