Misiri: Impanuka ya Gariyamoshi yahitanye 3

Minisiteri y’Ubuzima ya Misiri yatangaje ko nibura abantu batatu bapfuye abandi 49 bakomereka baguye mu mpanuka ya gariyamoshi ebyiri zagonganiye mu Mujyi wa Zagazig mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Cairo.
Ubuyobozi bukuru bwa gariyamoshi bwatangaje ko imwe muri gariyamoshi yavaga i Zagazig yerekeza muri Ismailia, mu gihe indi yavaga mu Mujyi wa Mansoura yerekeza i Zagazig.
Iyi Minisiteri yongeyeho ko batanu mu bakomeretse bameze nabi.
Ejo ku wa Gatandatu ni bwo ibyiyi mpanuka byamenyekanye abakomeretse bahita bihutanwa kwa muganga mu gihe ibikorwa by’ubutabazi nubu bigikomeje.
Igihugu cya Misiri kimaze imyaka giharanira gukora mu buryo bugezweho imihanda ikoreshwa mu ngendo, cyongera amavugurura yatuma imihanda yifashishwa na gari ya moshi irushaho kuba myiza nubwo impanuka zikomeje kuyigaragaramo.