Georgia: Umunyeshuri yarashe bagenzi be barapfa abandi barakomereka

Georgia: Umunyeshuri yarashe bagenzi be barapfa abandi barakomereka

Umunyeshuri w’imyaka 14 wigaga mu Ishuri rikuru rya Georgia (Gergia High School), yishe arashe bagenzi be babiri n’abarimu babiri abandi icyenda barakomereka.

Inzego z’iperereza muri Georgia zatangaje ko ku wa Gatatu abanyeshuri babiri n’abarimu babiri bapfiriye mu gitero ndetse Polisi yahise ita muri yombi uyu mwana witwa Colt Gray, akaba azaburanishwa amaze kuba mukuru.

Marques Coleman, ufite imyaka 14, yatangarije CBS News ko yabonye Colt Gray afite “imbunda nini” mbere gato y’uko atangira kurasa ngo ahita yiruka ngo kandi nibura uwo mwana yarashe nk’inshuro icumi.

Colt Gray ngo umwaka ushize yigambye kuri interinete ko azagaba igitero kuri iri shuri ndetse aza gufatwa n’inzego z’ubutasi zimugira inama ariko ntiyafungwa.

Ndetse na FBI yasuye urugo uyu mwana avukamo babaza se ibijyanye n’iterabwoba ryo kuri interineti ndetse n’amashusho y’imbunda yari yashyizwe hanze.

Icyo gihe se yavuze ko mu nzu yari afite imbunda akoresha ahiga kandi    uyu mwana wakangishije iby’igitero yari afite imyaka 13, icyo gihe abayobozi babwiye ibigo by’amashuri byo muri ako gace ko bari gukurikirana icyo kibazo.

Mu mbwirwaruhamwe ya Kamala Harris uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,  i New Hampshire yavuze ko kugaba ibitero ku bigo by’amashuri ari amahano adafite ishingiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34