Inkomoko y’icyorezo cya Mpox (Ubushita bw’Inkende)

Monkeypox (Mpox) yavumbuwe bwa mbere muri Denmark mu mwaka wa 1958, ivumburwa mu nkende ndetse kuva ubwo zikomeza gukorwaho ubushakashatsi.
Umuntu wa mbere wanduye Mpox ni umwana w’umuhungu w’amezi icyenda wavumbuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), mu mwaka wa 1970.
Iyi ndwara iterwa na virusi iri mu bwoko bumwe na za virusi zitera indwara ya ‘smallpox’ yitwa ‘variola virus ’ gusa small pox ntikaze cyane kuko nyuma yaje guhita ibonerwa urukingo mu 1980.
Iyi virus yateye ituruka ku nyamaswa igera ku bantu ndetse ubu ihererekanywa hagati y’abantu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko nyuma Mpox yaje kugenda ikwirakwira muri Afurika yo hagati, Iburengerazuba ndetse n’Iburasirazuba.
Kuva mu 2005, ibihumbi by’abatuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kwandura iki cyorezo, ndetse mu 2017 igaragara muri Nigeria itangira gukwirakwira no mu bindi bihugu.
Ubundi hariho ubwoko bubiri bw’ingenzi bwa Mpox ari bwo ;- Clade 1 na Clade 2 gusa iyi Clade 2 ngo ni yo yoroheje ugereranyije na Clade 1.
Mpox yatangajwe nk’ikibazo gihangayikishije ku buzima bwa muntu mu 2022, yari yatewe na virusi yiswe Clade 2, urebye ari na yo virusi yoroheje.
Muri Gicurasi 2022 Mpox yakwirakwiriye ku mugabane w’u Burayi n’Aziya ubusanzwe byari bitarabona iyi virusi gusa yibasira cyane abatinganyi, n’abandi bose bakoraga imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi.
Muri Nzeri 2023 habayeho kwihinduranya kw’iyi virus iza iri mu bwoko bwa Clade 1 buhita butangira gukwirakwira vuba no kwica abantu ndetse abayanduye hejuru 10% barapfuye kandi ninayo ikomeje gukwirakwira nubu.
Ikigo gishinzwe kurinda no guhangana n’indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC) kivuga ko abantu barenga 14 500 banduye Mpox kandi abarenga 450 yabishe kuva mu ntangiriro za 2024 kugeza mu mpera za Nyakanga.
Ibimenyetso bya Mpox
Ibimenyetso mpuruza by’icyorezo cya Mpox ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa umugongo, kuribwa imikaya no gushesha uruheri ku mubiri.
Ubushita bw’inkende butera kwishimagura no kuribwa cyane, mbere y’uko bukura nyuma bukuma. Aho bwari buri buhasiga inkovu gusa mu busanzwe irikiza ubwayo hagati y’iminsi 14 na 21 ariko ubu hasigaye hari n’urukingo.
Kugeza ubu ubwoko bw’ubushita bw’inkende bwadutse bufata umubiri wose, bukagera ku munwa, mu maso, no ku gitsina.
Abafite ibyago byinshi byo kwandura
Abantu bafite ibyago byinshi yo kwandura Mpox ni abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, ndetse n’abakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi ndetse iki cyorezo ntikirindishwa agakingirizo.
Ariko nanone uwakoranyeho n’uyirwaye na we ashobora kwandura ndetse akanduza n’abandi.
uwamahoro dieudonne says:
Ukwakira 14, 2024 at 12:31 pmigitekerezo natanga nuguhagarika abakongomani kuza murwanda hakabanza hakaboneka urukingo murakoze.