Kenya: Abapolisi 5 bakekwaho gutorokesha umwicanyi ruharwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abapolisi batanu bo muri Kenya bagejejwe imbere y’urukiko bakekwaho gutorokesha abantu 12 b’Abanyaritereya ndetse na Collins Jumaisi, ukekwaho ubwicanyi yakoreye abagore 42 harimo nuwe, akajugunya imirambo yabo mu kimoteri kimenwamo imyanda.

Ubashinjacyaha bwasabye urukiko ejo ku wa 21 Nyakanga  gufunga abo bapolisi bari mu kazi ku wa 20 Kanama ubwo abo bagabo batorokaga  kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare   bakekwaho.

Collins yatawe muri yombi mu kwezi gushize  nyuma y’aho abaturage babonye mu kimoteri cyo mu gace ka Kware mu Murwa Mukuru wa Kenya,  Nairobi, imirambo myinshi y’abagore yari izirikiye mu mashashi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza, Amin Mohamed, yatangaje ko Collins uwo mugabo ukurikiranyweho ubwicanyi yafatiwe mu gace ka Kayole i Nairobi, mu rukerera rwo ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ubwo yari amaze gufatwa, abashinzwe iperereza bakomereje mu rugo rwe, basangamo udukarita 24 twakuwemo imirongo ya telefone, telefone umunani, mudasobwa, amashashi 12, agakoresho bambika ikiganza n’amapantalo abiri y’abagore.

Amin yagaragaje ko Collins ashobora kuba ari umwicanyi ruharwa cyane ko aba bagore bose yabishe mu buryo bumwe.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE