Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bazakomeza gusigasira ibyagezweho (Amafoto & Video)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, byakomereje mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024.

Ni ibikorwa byitabiriwe n’Abanyamuryango ibihumbi, biyemeza gusigasira ibyo Umuryango wabagejejeho.

Mukamana Elivanie utuye mu Kagari ka Mbabe agira ati: “Twubakiwe amashuri, dufite amashanyarazi ikiruta byose noneho dufite umutekano. Nkorera mu isoko rya Gahoromani nkataha igihe nshakiye ntikanga uwanyambura, Bivuze ko nzahitamo gusigasira ibyagezweho na Chairman wacu.”

Rutagarama Fred na we wo mu Murenge wa Masaka, avuga ko amahitamo ye ari ugukomeza kuba umwe.

Ati: “Uwagaruye ubumwe mu banyarwanda ni we ngomba gutora kuko n’ibikorwa bye birivugira. Reba ibitaro byuzuye hano Masaka, iyi sitade yubatswe ryari niba ubyibuka? Ibi bikorwa remezo ubona n ibyo tugomba gusigasira twitorero umukandida wacu.”

Nkuranga Egide, Umwe mu bakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko Chairman ndetse n’Umuryango FPR Inkotanyi, imvugo ni yo ngiro.

Yagize ati: “Ibyo Umuryango ubateganyiriza, ibyo Chairman abateganyiriza muri byo cyane cyane abaturage ba Kicukiro ni ukuvugurura igishushanyo mbonera kugira ngo buri muntu wese akibonemo.”

Murumunawabo Cecile na we uri ku rutonde rw’Abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko ubwitabire bw’abaje kwamamaza bigaragaza ko bazatora ku gipfunsi 100%.

Avuga ko nibagera mu Nteko Ishinga Amategeko bazatora amategeko abereye buri wese.

Edda Mukabagwiza wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame n’Abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, yasabye abanyamuryango kuzinduka kare ku itari 15 Nyakanga 2024 bakitorero Chairman 100%.

Ibi abihera ku kuba ibyo yasezeranyije Abanyarwanda mu 2017 byagezweho bityo ko n’ibyo arimo kubasezeranya muri manda y’imyaka 5 iri imbere nta gushidikanya ko bizagerwaho.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE