Nzizera yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu cyumweru gishize tariki 05 Kamena 2024, rwataye muri yombi Nzizera Aimable.
Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umuvugizi wa RIB yabwiye Imvaho Nshya ko ibyaha Nzizera akurikiranyweho, bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya Company y’Amarebe Investment Ltd.
Nzizera akurikiranyweho ibyaha yakoze mu Ukwakira 2023.
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yagize ati: “Ukora ibyaha wese, akoresha amayeri yose akeka ko atazatahurwa ari beshya. Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rufite Abagenzacyaha bafite ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage bwo gutahura no kugenza ibyaha ababikora bakeka ko bitazamenyekana.”
RIB igira inama Abaturarwanda yo guca ukubiri n’icyaha kuko ngo uzafatwa azashyikirizwa ubutabera.
Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nzizera aramutse ahamijwe iki cyaha, yahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ahamijwe iki cyaha, yahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000 FRW.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba Abaturarwanda kwirinda ibyaha ibyo aribyo byose.