Bayern Leverkusen yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yegukanye idatsinzwe

Bayern Leverkusen yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yegukanye idatsinzwe

Ikipe ya Bayern Leverkusen yashyikirijwe Igikombe cya Shampiyona y’u Budage yegukanye ku nshuro ya mbere idatsinzwe, mu mukino wa nyuma wa shampiyona yatsizemo Augsburg ibitego 2-1, kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’Umutoza Xabi Alonso Ikipe y’Umutoza Xabi Alonso yatangiye ibyishimo byayo hakiri kare, ku munota wa 12 ubwo Victor Boniface yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Amine Adil.

Nyuma y’iminota 15 gusa yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Robert Andrich.

Igice cya mbere cyarangiye Bayern Leverkusen iyoboye umukino n’ibitego 2-0

Mu gice cya kabiri Ausburg yabonye igitego cyo kwishyura muri bibiri yari yatsinzwe cyinjijwe na Mert Komur ku munota wa 62.

Umukino warangiye Bayern Leverkusen itsinze Augsburg ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wa shampiyona y’u Budage Bundesliga 2023-2024.

Bayern Leverkusen yabaye ikipe ya mbere mu Budage yegukanye shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe ndetse Ishyira iherezo ku bwami bwa Bayern Munich yari imaze kwegukana ibikombe 11 yikurikiranya.

Bayern Leverkusen yegukanye igikombe cya shampiyona ifite amanota 90 irusha Stuttgart ya kabiri amanota 17 mu gihe Bayen Munchen yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 72.

Leverkusen yageze ku gahigo k’imikino 49 Benfica yo muri Portugal yamaze idatsindwa hagati ya 1963 na 1965.

Mu mikino 34 ya Shampiyona Leverkusen yatsinzemo 28 inganya itandatu nta n’umwe yatsinzwemo.

İyi kipe kandi iri ku mukino wa Europa League izakinamo Atalanta

ndetse n’uwi Gikombe cy’u Budage DFB Pokal izakinamo na Kaiserslautern yo mu cyiciro cya kabiri nyuma y’iminsi itatu.

Kugeza ubu ntiratsindwa umukino muri 51 imaze gukina mu marushanwa yose muri uyu mwaka   w’imikino wa 2023-2024.

Mu gihe yasoza umwaka w’imikino idatsinzwe mu marushanwa yose, izaba igize imikino 53 itazi uko bimera.

Ubwo Xabi Alonso yatangiraga gutoza Leverkusen mu Ukwakira 2022, yari munsi y’umurongo utukura, none nyuma y’amezi 18 yayihesheje Bundesliga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34