Afurika y’Epfo: 5 bahitanywe n’inyubako yasenyutse 51 baracyashakishwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Inyubako ndende yasenyutse muri Afurika y’Epfo imaze guhitana ubuzima bw’abantu 5, 21 barakomereka mu gihe 51 bagishakishwa n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu matongo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko abakozi 24 ari bo babonetse mu Mujyi wa George uri mu burengerazuba bwa Cape Town mu gihe abandi 51 bagishakishwa aho iyo inyubako yaguye

Iyi nyubako yasenyutse ku mugoroba w’ejo ku wa 06 Gicurasi, kugeza ubu batanu ni bo bamaze kumenyekana ko bapfuye   ndetse amashusho yerekanywe n’indege itagira Abapilote yagaragaje abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari gushakisha abakomeje kubura.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba bwa Cape Town, Colin Diener, yabwiye abanyamakuru ko uko iminsi ishira biri kurushaho kugorana.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE