Tanzaniya: Abantu 155 bahitanywe n’imvura nyinshi bitewe na El Niño

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe muri Tanzania yatangaje ko abantu 155 bapfiriye muri Tanzania kubera imvura nyinshi ifitanye isano n’umuyaga uzwi nka El Niño cyateje imyuzure n’inkangu.

Minisitiri w’Intebe ntiyavuze igihe izo mfu zabereye.

Uwitwa Kassim Majaliwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yagize ati: “Imvura nyinshi ifitanye isano na El Niño” yangije byinshi cyane mu Turere dutandukanye tw’igihugu.

Yongeyeho ko iyo mvura yateje ingaruka nyinshi ku ngo zirenga 51 000 n’abantu 200 000 ndetse abantu bagera kuri 236 barakomereka hanangirika n’inzu zirenga 10 000.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Sifa says:
Mata 25, 2024 at 7:46 pm

Ninganishije Imiryango Yababuriye Ubuzima Muririsanganye Ryugarije Isi Ryimyuzure Bakomeze Kwihangana Banya Tanzaniya Abanyakeya Abarundi Nahandi Kwisi Hatandukanye Kuko Icyibazo Cyimyuzure Cyugarije Isi .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE